AGEZWEHO

  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...
  • Gatsibo: Bijejwe guhabwa umuhanda wa Kaburimbo amaso ahera mu kirere – Soma inkuru...

RwandAir yahagaritse ingendo ziva cyangwa zerekeza mu Bushinwa

Yanditswe Jan, 31 2020 09:10 AM | 5,543 Views



Sosiyete y'ubwikorezi bwo mu kirere RwandAir yahagaritse ingendo zayo ziva cyangwa zerekeza mu Mujyi wa Guangzhou mu Bushinwa kubera icyorezo cya coronavirus kiri muri iki gihugu.

Ihagarikwa ry'agateganyo ry'izi ngendo rije nyuma y'aho Ishami ry'Umuryango w'Abibumbuye ryita ku Buzima (OMS), mu ijoro ryakeye ritangaje ko coronavirus ari icyorezo cyugarije isi.

Mu ijoro ryakeye ni bwo Umuyobozi mukuru wa OMS Dr Tedros Adhanom yatangaje ko icyo cyemezo cyo gufata koronavirus nk’ikiza kibasiye isi nyuma y’inama y’agataraganya yahuje abagize akanama ka OMS gashinzwe ibijyanye n’ibyorezo no kureba uburyo bibangamiye isi. 

Yakomeje avuga ko kuba abafashe icyo cyemezo bitavuga gukomanyiriza u   Bushinwa, ahubwo ikigamijwe ari ukugira ngpo iki cyorezo kidakomeza gusakara mu bindi bihugu n’ibifite ubushobozi buke mu bijyanye n’ubuvuzi.

Gutangaza ibihe bidasanzwe bitewe n’indwara bigendana no gutanga amabwiriza n’ubushobozi ku bihugu kugira ngo icyo cyorezo kiba cyagizwe ikiza cyibasiye isi kidakomeza gukwirakwira, hafatwa ingamba zikomeye, ariko zitabangamira ubuhahirane n’imibanire y’ibihugu.

Kugeza ubu Ikigo cy'Igihugu gishinzwe ubuzima mu Rwanda kivuga ko mu Rwanda iki cyorezo kitarahagaragara.

Indwara ya coronavirus iteye ite?

Koronavirusi ni iki?

Koronavirusi ni umuryango mugari wa za virusi zitera indwara zitandukanye harimo ibicurane bisanzwe n’ibicurane bikomeye bita  “Acute Respiratory Syndrome(SARS-CoV) n’ibyo bita “Middle East Respiratory Syndrome(MERS-CoV)”. Ibimenyetso by’iyo ndwara bigaragarira mu buhumekero, kugira umuriro, kuzana ibimwira, gukorora no guhumeka nabi. Rimwe na rimwe hari ubwo bikomera umuntu akarwara umusonga, impyiko ndetse bikaba byanamuviramo urupfu. 

Iyo ndwara yandura ite?

Umuntu yanduzwa Koronavirusi n’uwayanduye:

• Yandurira mu mwuka wahumetswe n’uwakoroye ayanduye;

• Yandura iyo umuntu akoze ku wayanduye cyangwa amusuhuje;

• Yandura iyo umuntu akoze ku kintu cyangwa ahantu hari iyo virusi noneho agakora ku munwa, ku izuru cyangwa ku maso mbere yo gukaraba intoki; • Rimwe na rimwe ishobora kwandurira mu mwanda wo mu musarani 

Koronavirusi iravurwa igakira?

Nta muti wihariye uvura iyo ndwara. Igishoboka kugeza ubu kuyivura batanga imiti ifasha mu guhangana n’ibimenyetso byayo:

• Antibiyotike zivura udukoko twa bagiteri zitera umusonga;

• Imiti igabanya ubukana bw’iyo virusi; 

• Gufasha umurwayi guhumeka bamwongerera umwuka wa ogisijene.

Kuki Koronavirusi nshya ari ikibazo?

• Kuko iki cyorezo kimaze kugaragara mu Bushinwa, Tayilande, Ubuyapani, na Koreya y’Amagepfo kandi kuri ubu hakaba abantu bagera kuri 205 bamaze kuyandura;

• Ibizamini bya laboratwari byagaragaje ko iki cyorezo giterwa na koronavirusi nshya kandi bikaba byemejweko abantu bashobora kuyanduzanya;

• Kuko hari urujya n’uruza rw’ ingendo z’ indege hagati y’u Rwanda n’ibihugu byinshi harimo n’ibyamaze gufatwa. Hashobora kuba ibyago byo kuba iyo virusi yagera mu Rwanda.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama