AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

RwandAir yatangiye ingendo i Bangui, akanyamuneza ku bagenzi

Yanditswe Feb, 03 2021 20:25 PM | 4,160 Views



Ku nshuro ya mbere indege ya Rwandair yatangije ingendo zigana mu gihugu cya Centrafurika. Iyi ndege izajya ikora ingendo kabiri mu cyumweru.

Minisitiri w'Ibikorwa Remezo Amb Claver Gatete avuga ko ubu ari uburyo bwiza bwo kubyaza umusaruro umubano usanzwe hagati y'u Rwanda na Centrafurika no kwagura isoko ry'Afurika.

Abakoze ingendo z'indege bavuga ko kuba Rwandair itangije ingendo Kigali-Bangui, Bangui-Kigali ari amahirwe akomeye kuko bizoroshya imigenderanire n'ubucuruzi no gushakisha ahari amahirwe y'ishoramari hagati y'u Rwanda na Centrafrika.

Bigirimana Jean Bosco ni umucuruzi. Avuga ko kuba RwandAir yatangiye kujya muri iki gihugu bigiye kubyarira inyungu abacuruzi mu Rwanda.

Yagize ati ''Ubu ni uburyo bwiza bwashyizweho kuko tugiye kureba abandi bikorera bo muri kiriya gihugu, tuganire ku byo twakorana, haba mu buhahirane n'ibindi byose bishoboka. Ahubwo twifuza ko nk'abikorera, ahari amahirwe hose ingendo nk'izi zakomeza gufungurwa kugira ngo ibikorwa cyacu byaguke.''

Umugenzi Lainy Hallon wateze iyi ndege na we yagize ati ''Inyungu mbonamo ni uko kuva i Kigali njya i Bangui byamfataga amasaha 15, ari ubu biranyoroheye, ingendo zibaye ngufi, biranoroshye kuba nagenda kenshi.''

Umuyobozi wungirije wa RwandAir Sylver Munyaneza avuga ko ikigamijwe cy'ibanze ari ugufungura inzira ubucuruzi hagati ya Centrafrika n'u Rwanda.

Yagize ati ''Tubona amahirwe akomeye cyane cyane mu bucuruzi kuko ikigamijwe ni uguteza imbere ubucuruzi no gufungura amayira hagati ya Centrafrica n'u Rwanda. Iyi ndege izajya ihaguruka i Kigali inyure Douala ibone kujya i Bangui. Abikorera ni bo tubona bafite amahirwe muri izi ngendo kuruta abandi bose.''

Muri uru rugendo rwa mbere RwandAir ifunguye muri Centrafrika, bamwe mu bakuriye inzego za Leta y'u Rwanda barujyanyemo n'abikorera bo mu Rwanda bagera kuri 38 kugira ngo bajye kuganira n'abo muri icyo gihugu ku bijyanye n'imikoranire n'amahirwe ashingiye ku mubano ibihungu byombi bisanganywe. Ibi ni byo Minisitiri w'Ibikorwa remezo Amb Claver Gatete, ashingiraho agaragaza icyizere gihari:

Yagize ati ''Ibi ni ukugira Abanyarwanda b'ingeri zose, abikorera n'abandi bakora ibindi, babone uko bajyayo kugira ngo barebe ibyo bakora bityo bajyaze umusaruro. RwandAir kugira ngo ijyeyo ni ugushimangira umubano mwiza dufitanye na kiriya gihugu kandi bifashe n'abagenzi kugira ngo bakomeze ubucuruzi mu rya soko rigari ry'Afurika ritangira uyu mwaka. RwandAir igiyeyo kugira ngo ifungure amarembo noneho Centrafurika n'u Rwanda bibe byacuruzanya, na cyane ko na kiriya gihugu kidakunze kugendamo indege nyinshi. Ikindi ni uko umutekano uhari uhagije mu gihe hari n'ingabo zacu.''

Amafoto (RwandAir)


John BICAMUMPAKA 



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira