Yanditswe Jul, 17 2022 22:21 PM | 47,343 Views
Ikigo gishinzwe ubugenzuzi bw’imiti n’ibiribwa kiraburira abakoresha imiti y’ibimera ko hari irimo udukoko n’ibindi bintu bishobora kugira ingaruka ku mubiri w’umuntu, kigahamagarira abayikora kujya babanza kukigana kikabakorera isuzuma ry’iyo miti.
Ni mu gihe abavuzi gakondo bo basaba ko hajyaho itegeko ryafasha guca akajagari mu buvuzi bwifashisha iyi miti.
I Nyabugogo ahari ububiko bw'imiti ya kinyarwanda itangwa n'umuvuzi gakondo uhakorera.
Umubyeyi utifuje ko hatangazwa imyirondoro ye, aje gufata umuti ukozwe mu gisura yemeza ko kimufasha mu burwayi bwe.
Yagize ati "Nk'isereri njyewe irakira, kurya nkarya neza bya bindi byo kumagara mu kanwa kubera diabete ukumva byagabanutse."
Abacuruza iyi miti benshi baba barayitangiye babikomoye ku miryango. Gusa kuri ubu basanga hakwiye ko Leta ishyiraho itegeko ryakumira akajagari kagaragara muri uru rwego rw’ubuvuzi.
Umuvuzi gakondo witwa Munyankindi Innocent ati "Turashaka ko bubona ireme, bukagira aho bubarizwa tugakora ubuvuzi bugendera ku itegeko ni bwo bariya babikorera mu muhanda bazacika."
Barutwanayo Abdul Karim we ati "Turasaba Leta ko yadufasha kunoza umwuga wacu, tukabukora mu buryo bujyanye n'icyerekezo tugezemo mbese bakaduha n'umurongo ukwiye tugenderamo."
Umuyobozi w'ihuriro ry'abavuzi gakondo mu Rwanda, Nyirahabinesa Gerturde avuga ko mu gihe cy’itegurwa ry'iri tegeko bagishwa inama ariko kandi ngo baryitezeho ibisubizo by'ibibazo by’abiyitirira uyu mwuga w'ubuvuzi gakondo.
Ati "Twumva icyo itegeko ryadufasha ari ukorohereza abanyamuryango umuti we ukagira agaciro, ikindi ni ugushyiraho ibihano, ibihano bikakaye kuri bariya bamamyi bari hanze babandi bavuga ngo bavura inyatsi, babandi bavura ngo ibirimi kuko hari igihe banabatera ubumuga, ugasanga bamwe ntibavuga."
Ku rundi ruhande, Ikigo gishinzwe kugenzura ibiribwa n'imiti, Rwanda FDA, kigaragaza ko ubugenzuzi cyakoze cyasanze myinshi muri iyi miti iba irimo ibishobora gutera indwara mu mubiri w’umuntu, kigasaba abayikora kujya babanza kukigana mbere y’uko bayishyira ku isoko.
Ntirenganya Lazare umuyobozi ushinzwe gukurikirana ingaruka z’imiti n’ibiribwa muri iki kigo yagize ati "Ni yo mpamvu dushishikariza abantu batunganya imiti ikomoka ku bimera kwegera Rwanda FDA, dufite ibisabwa kuri buri ntambwe niba uje udusaba kugira uruganda ruto rutunganya iyi miti tukakwereka ibisabwa tukagufasha kubikora hanyuma imiti na yo tukayandika."
Minisiteri y'Ubuzima ivuga ko hashize imyaka 2 hashyizweho politiki igenga ubuvuzi gakondo hagamijwe kubushyigikira no kubuha umurongo. Gusa ubu ngo itegeko rigamije gusubiza mu buryo imikorere yabo riri kwihutishwa nkuko bisobanurwa na Dr. Ntihabose Corneille umuyobozi ushinzwe serivisi, z’ubuvuzi.
Yagize ati "Twibaza ko mu mpera z’uyu mwaka, yaba itegeko rishyiraho urugaga rw'abavuzi gakondo tuzaba turifite inzego, zibishinzwe niziryemeza ndetse na serivisi zo kwa muganga harimo n’iz’abaganga gakondo aho ni ho tuzamenyera ngo umwana yemerewe kuvurizwa mu bavuzi gakondo, umugore utwite se? gutyo ese gushyira abantu mu bitaro mu bavuzi gakondo biremewe ibyo byose bizaba biri muri iryo tegeko kandi ministeri y'ubuzima ifite ubushake bwo kuryihutisha kuko rizadufasha gufata ibyemezo mu gihe gikwiriye."
Kuri ubu mu ihuriro ry'abavuzi gakondo mu Rwanda habarirwa abagera ku bihumbi 3, ariko ubuyobozi bwaryo bukavuga ko hari abagera ku bihumbi 5 batitabiriye kwimenyekanisha muri iri huriro, yewe ngo hari n’abandi bavuga ko babarizwa mu yandi mahuriro asa n' ahanganye n’irivuga ko ryemewe n’amategeko.
Fiston Felix HABINEZA
Kuki Intara y'Amajyaruguru ikomeje kugaragaramo ibipimo biri hejuru mu bana bafite imirire mibi ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
MINEMA yasobanuye uko ikomeje gufasha abibasiwe n'ibiza biheruka kwibasira uduce tumwe tw' ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Abanyamategeko 188 barangije amasomo y'Ubuhuza basabwe kugabanya umubare w'Imanza mu Nkiko
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Bugesera: Abaturage basaga ibihumbi 40 bahawe amazi meza
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Leta yatangiye kubarura inyubako zayo zidakorerwamo kugira ngo zibyazwe umusaruro
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Asaga miliyari 417 Frw yashyizwe muri gahunda zo gufasha abarokotse Jenoside mu myaka 30
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Haba hari umuti urambye wa gatanya zishingiye ku mitungo?
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abanyeshuri n’abarimu ba Kaminuza ya Stanford
Mar 26, 2024
Soma inkuru