AGEZWEHO

  • Hatangijwe umushinga wo kongera umusaruro w'ibyoherezwa mu mahanga – Soma inkuru...
  • Abasenateri bagaragaje impungenge ku bakekwaho Jenoside bagikingirwa ikibaba n’amahanga – Soma inkuru...

Nyabihu: Abahinzi n'abasoroma icyayi bishimiye amarerero bahawe na Rwanda Mountain Tea

Yanditswe Dec, 09 2023 13:16 PM | 133,383 Views



Abahinzi n’abasoromyi b’icyayi bo mu Karere ka Nyabihu barasaba ko mu gihe hari gahunda yo kongera ubuso buhinzeho icyayi, hanatekerezwa kongera hangari zo gukusanyirizamo umusaruro wiyongera uko bwije n'uko bukeye  ntiwangirike.

Mu mirima y’icyayi iri ahitwa Cyamabuye mu Murenge wa Jenda, abahinzi barasoroma icyayi, mu gihe abana babo, batekanye mu irerero  ryubatswe rwagati mu mirima.
Kuri aba basoromyi, aya marerero ngo ni igisubizo yaba ku buzima bw'abana babo ariko no kuri bo kuko bakora akazi nta  mihangayiko.

Ubwo hizihizwaga munsi ngarukamwaka w’umuhinzi w’icyayi, aya marero nubwo ari kimwe mu byishimiwe n'abahinzi n'abasoromyi mu iterambere ryabo, ngo baracyafite imbogamizi zirimo no kutabona ingemwe zihagije.

Harimo gushakwa ibisubizo ku bufatanye na koperative y’abahinzi b’icyayi, kandi hari icyizere ko inzitizi zihari zizakemurwa nk'uko byagarutsweho n'umuyobozi mukuru wa Rwanda Mountain Tea, Alain Kabeja.

Kongera ubuso buhingwaho icyayi ni ngombwa ku bahinzi dore ko muri hectare zirenga 1300 zihinzeho icyayi muri Nyabihu, hectare zirenga 200 aribwo buso bwite bw'abaturage nyamara uruganda rwifuza umwaka utaha, kubona toni ibihumbi bibiri z’umusaruro w’icyayi gitunganije, zivuye kuri toni 1800 babonye uyu mwaka.



Fredy Ruterana



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Hatangijwe umushinga wo kongera umusaruro w'ibyoherezwa mu mahanga

Abasenateri bagaragaje impungenge ku bakekwaho Jenoside bagikingirwa ikibaba n&r

U Rwanda rwashoye miliyari 90 Frw yo kugaburira abana ku mashuri mu 2023/2024

Minisitiri Prof. Bayisenge yasuye urubyiruko rw'i Huye, aruha umukoro wo kw

Nyamasheke: Abagororwa 18 bafungiye ibyaha bya Jenoside basabye imbabazi abo bic

Inyungu iri mu kwifashisha drones mu kohereza ibicuruzwa ku mahoteli

EU yasabye RDC kwirinda imvugo zibiba urwango n'amacakubiri biteza intambar

Abafite amasambu hafi y’Ikiyaga cya Ruhondo basabye ko abayigabije bayakur