Yanditswe May, 28 2023 19:09 PM | 35,907 Views
Rwanda-Uganda: abakora muri Parike z’Ibirunga barifuza ubufatanye mu kwita kunyamaswa
Abakora muri za Parike zihuriweho n’u Rwanda na Uganda barifuza ko hasubukurwa ibikorwa byo kugenzurira hamwe ibinyabuzima biri muri izo parike hirindwa ko inyamaswa zo mu gihugu kimwe zazimirira mu kindi.
Parike y’Igihugu ya Uganda yo MGahinga ihana imbibi na Parike y’Igihugu y’Ibirunga y’ u Rwanda, iyo uyinjiyemo bisaba isaha irenga ushakisha inyamaswa z’inkima zirenga 1 500 zikunze gusurwa n’abakerarugendo.
Nubwo bimeze bityo ariko izi nkima ngo hari ubwo zambuka zikaza muri Pariki y'Ibirunga y'u Rwanda nk'uko Kisenyi Lawrence Umurinzi w’iyi parike yabitangaje.
Uruhande rw'u Rwanda narwo rugaraza ko rimwe na rimwe inyamaswa ziganjemo ingagi zo mu birunga hari ubwo zirenga imipaka zikajya mu gihugu cya Uganda.
Ibituma hakenewe ubufatanye mu kugenzurira hamwe urusobe rw ‘ ibinyabuzima biba muri izi pariki.
Umuryango uhuza ibi bihugu byombi hamwe na RD Congo, Greater Virunga Transboundary collaboration mu kubungabunga icyanya cya parike zihuriweho n’ibi bihugu wiyemeje gukora ubuvugizi ngo usabe ibihugu kumva akamaro buri ruhande ruzungukira mu kugenzurira hamwe ibibera muri izi parike .
Icyakora ukagaragaza ko bafite inzitizi zirimo umutekano muke muri Repubulika ya Congo wanagize ingaruka zikomeye mu kubungabunga Parike ya Virunga, ihana imbibi n’iyi Birunga y’u Rwanda ndetse niyo Mgahinga ya Uganda.
Fred Ruterana
Brig.Gen Rwivanga yasabye abiga muri RICA gusigasira ibyo u Rwanda rwagezeho
Jul 07, 2023
Soma inkuru
General Gatsinzi Marcel yashyinguwe
Mar 16, 2023
Soma inkuru
Ingabo Congo zongeye kurasa ku butaka bw'u Rwanda
Jun 10, 2022
Soma inkuru
U Rwanda rwamaganye amakuru avuga ko RDF ifasha abarwanya FARDC
Mar 29, 2022
Soma inkuru
Abayobozi b'inzego z'ubuzima mu ngabo zo muri EAC mu nama ku bufatanye
Feb 17, 2022
Soma inkuru
Perezida Kagame yashimye inzego z'umutekano ku bwitange zagaragaje muri 2021
Dec 30, 2021
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda zatangaje ko ntaho zihuriye n'ibikorwa by'abahoze ari abarwanyi ba ...
Nov 09, 2021
Soma inkuru
Col Karuretwa yagizwe Brig General, anagirwa umuyobozi muri RDF
Nov 05, 2021
Soma inkuru