AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Rwanda-Uganda: abakora muri Parike z’Ibirunga barifuza ubufatanye mu kwita ku nyamaswa

Yanditswe May, 28 2023 19:09 PM | 36,416 Views



Rwanda-Uganda: abakora muri Parike z’Ibirunga barifuza ubufatanye mu kwita kunyamaswa

Abakora muri za Parike zihuriweho n’u Rwanda na Uganda barifuza ko hasubukurwa ibikorwa byo kugenzurira hamwe ibinyabuzima biri muri  izo parike hirindwa  ko inyamaswa zo mu gihugu kimwe zazimirira mu kindi.

Parike y’Igihugu ya Uganda yo MGahinga ihana imbibi na Parike y’Igihugu y’Ibirunga y’ u Rwanda, iyo uyinjiyemo bisaba isaha irenga ushakisha inyamaswa z’inkima zirenga 1 500 zikunze gusurwa n’abakerarugendo.

Nubwo bimeze bityo ariko izi nkima ngo hari ubwo zambuka zikaza muri Pariki y'Ibirunga  y'u Rwanda nk'uko Kisenyi Lawrence Umurinzi w’iyi parike yabitangaje.

Uruhande rw'u Rwanda narwo rugaraza ko rimwe na rimwe inyamaswa ziganjemo ingagi zo mu birunga hari ubwo zirenga imipaka zikajya mu gihugu cya Uganda.

Ibituma hakenewe ubufatanye mu kugenzurira hamwe urusobe rw ‘ ibinyabuzima biba muri izi pariki.

Umuryango uhuza ibi bihugu byombi hamwe na RD Congo, Greater Virunga Transboundary collaboration mu kubungabunga icyanya cya parike zihuriweho n’ibi bihugu wiyemeje gukora ubuvugizi ngo usabe ibihugu kumva akamaro buri ruhande ruzungukira mu kugenzurira hamwe ibibera muri izi parike .

Icyakora ukagaragaza ko bafite inzitizi zirimo umutekano muke muri Repubulika ya Congo wanagize ingaruka zikomeye mu kubungabunga Parike ya Virunga, ihana imbibi n’iyi Birunga y’u Rwanda ndetse niyo Mgahinga ya Uganda.


Fred Ruterana




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage