AGEZWEHO

  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...
  • Amateka ya Mohamood Thabani warohoye imibiri y'Abatutsi mu Kiyaga cya Victoria – Soma inkuru...

Rwanda-Zambia: Inzego zishinzwe imfungwa n'abagororwa mu bufatanye

Yanditswe Apr, 26 2021 18:10 PM | 35,633 Views



Ubufatanye bw'inzego zishinzwe imfungwa n'abagororwa mu bihugu byú Rwanda na Zambia bwitezweho gutanga umusaruro ufatika muri gahunda zo kugorora.

Ibi byatangajwe ubwo umuyobozi w'urwego rw'igihugu rushinzwe imfungwa n'abagororwa muri Zambia CG Dr Chisela Chileshe yagiranaga ibiganiro na Komiseri Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rushinzwe imfungwa n'abagororwa mu Rwanda, CG Juvenal Marizamunda

Ibiganiro by'aba bayobozi bakuriye inzego z'imfungwa n'abagororwa mu bihugu byombi bigamije kurebera hamwe uburyo amasezerano y'ubufatanye yasinywe mu kwezi kwa 12 umwaka ushize yafasha impande zombi. 

Kuri uyu wa mbere hanashyizwe umukono ku masezerano y'uburyo bwo gushyira mu bikorwa ayo masezerano y'ubufatanye amaze amezi 5 yemejwe.

Umuyobozi w'urwego rw'igihugu rushinzwe imfungwa n'abagororwa muri Zambia CG Dr Chisela Chileshe avuga ko uruzinduko rw'akazi arimo gukorera mu Rwanda ruzatanga umusaruro.

Yagize ati "U Rwanda  rwakomeje kuba ku isonga mu kugira ibikorwa byiza byo kugorora muri Afrika, buri gihe twishimira ibikorwa by’u Rwanda, bagenzi bajye twahuye bageragaza gusobanura uburyo bwo guhindura abafungwa abagororwa kandi bikaba bigomba guhinduka ukuri. Twakomeje gukorana ni yo mpamvu tudashobora gushidikanye gusinyana amasezerano n’u Rwanda."

Uyu muyobozi  yanagiranye ibiganiro n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutabera Nyirahabimana Solina. 

Umuyobozi w'urwego ry'igihugu rushinzwe imfungwa n'abagororwa mu Rwanda, CG Marizamunda Juvenal avuga ko umubano mwiza w'ibihugu byombi ari wo utuma habaho ubufatanye hagati y'izi nzego zishinzwe imfungwa n'abagororwa.

Ubufatanye buzatuma habaho imikoranire mu bijyanye no guhanahana ubumenyi mu micungire myiza y'imfungwa n'abagororwa.

Umuvugizi w'urwego rushinzwe imfungwa n'abagororwa SSP Pelly Uwera Gakwaya avuga ko imikoranire y'izi nzego yitezezeho kugira inyungu ku mpande zombi.

CG Dr Chisela Chileshe yanasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi ashyira indabo kumva, yunamira imibiri y'abatutsi ihashyinguye ndetse anasobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abayobozi b'urwego ry'igihugu rushinzwe imfungwa n'abagororwa muri Zambia bari mu ruzinduko rw'akazi rw'iminsi 7 mu Rwanda mu ruzinduko rw'akazi ruzamara icyumweru, muri uru ruzinduko bakazasura gereza zitandukanye mu Rwanda.


KWIZERA JOHN PATRICK



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize