AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

U Rwanda rwegukanye ibihembo bitanu mu nama yiga ku buhinzi n'bucuruzi bw’icyayi

Yanditswe Jun, 27 2019 21:04 PM | 6,199 Views



Inganda z’icyayi zo mu Rwanda zegukanye ibihembo bitanu mu nama yiga ku buhinzi n'ubucuruzi bw'icyayi iri kubera i Kampala muri Uganda. 

Iyi nama  nyafurika ya kane ku iterembere ry'ubuhinzi n'ubucuruzi bw'icyayi  yateguwe n’Ishyirahamwe ry’abacuruzi b’icyayi bo muri Afurika y’Iburasirazuba, ikaba yaranitabiriwe  na bamwe mu baturutse mu bindi bihugu bya Afurika.

Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi y'u Rwanda ivuga ko izo nganda zegekunye ibyo bihembo ari Rwanda Mountain tea yabaye iya mbere, Kitabi BP1, Nyabihu PF1, Gisovu PD na Kitabi D.

Ubwiza bw’icyayi cy’izi nganda bwigaragaje  mu marushanwa yo muri Afurika y’Iburasirazuba, aho izi nganda zahize izindi zari zihanganye.

Kuri uyu wa Gatatu  iyi nama ikaba yarafunguwe ku mugaragaro na Minisitiri w’Intebe wa Uganda Ruhakana Rugunda. Ikaba isozwa kuri wa Gatanu. 

Icyayi cy’u Rwanda giheruka gucuruzwa mu imurika i Nairobi muri Kenya gihiga ibindi hirya no hino aho ikilo kimwe cyaguze amadorari 5 ya Amerika.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama