AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Rwandair yatangije bwa mbere urugendo rugana mu mujyi wa Cape Town(South Africa)

Yanditswe May, 16 2018 22:21 PM | 28,662 Views



Ku nshuro ya mbere ya Indege ya sosiyete y’u Rwanda ikora ingendo zo mu kirere Rwanda yatangije ingendo zayo zigana mu mujyi wa Cape Town muri Afrika y'Epfo iciye I Harare muri Zimbabwe. 

Mu gitondo nibwo abagenzi 60 batangiye kwinjira mu ndege ya Rwandair yo mu bwoko bwa Bombardier CRJ 900 Next Gen ifite ubushobozi bwo gutwara abagenzi 73.

Benshi muri aba bagenzi barasigara I Harare muri Zimbabwe ariko nanone i Harare harava abandi bagenzi 58 iyi ndege iri bufate berekeza Cape Town. Ginette Kadigiri umuyobozi ushinzwe abakiriya muri Rwandair avuga impamvu hatangijwe izi ngendo i Cape Town. Yagize ati, "Umujyi wa Cape Town ni umujyi usurwa cyane icya mbere ni umujyi w'Ubucyerarugendo, haba hari abantu benshi bashaka kuhagera ngo baharebe, hari ibikorwa by'ubucuruzi byinshi bikorerwayo by'abantu bo muri Afurika dusanzwe dukorana niyo mpamvu twahisemo kujya Cape Town."

Ingendo za Rwandair cape Town zizajya zikorwa inshuro 4 mu cyumweru kuwa 1, kuwa 3, kuwa 5 no ku cyumweru.

Rwandair yari izanzwe ikorera ingendo zayo buri munsi muri Afurika y'Epfo mu mujyi wa Jo'burg, aho ku munsi indege ya Rwandair ijyayo inshuro 2 ku munsi mu masaha ya mu gitondo na ni mugoroba.

Mu bihe bya vuba Rwandair iratangira ingendo zayo muri Ethiopia ndetse no mu Bushinwa. Uru rugendo kandi rutumye Rwanda igera ku byerekezo 26 ijyamo hirya no hino ku isi



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura