Yanditswe Aug, 08 2022 15:05 PM | 72,648 Views
Abasenateri bavuze ko itegeko rigenga imicungire y'imari n'umutungo by'igihugu, ari kimwe mu byarinda ibihombo bituruka ku micungire mibi y'imari ya Leta no kugaruza amafaranga aba yabijyendeyemo.
Kuri uyu wa mbere inteko rusange ya
Sena ikaba yemeje ishingiro ry'uyu mushinga w'itegeko.
Uyu mushinga w'itegeko uteganya ko hazashyirwaho komite ishinzwe gucunga no gukumira ibintu byose bishobora guteza ingorane ingengo y'imari ya Leta.
Biteganijwe kandi ko umugenzuzi mukuru w'imari ya Leta azagira uruhare mu bugenzuzi bukorwa
mu bigo byose bya Leta, harimo n'ibyajyaga bigenzurwa n'izindi nzego, agatanga
raporo ku nteko ishinga amategeko.
Bamwe mu basenateri bashimye uyu mushinga w'itegeko, ariko bavuga ko umugenzuzi mukuru w'imari ya Leta, inama z'ubuyobozi bw'ibigo bya Leta n'inama njyanama z'uturere n'umujyi wa Kigali zagira ubushobozi bwisumbiye bwo kuzashyira mubikorwa ibikubiye muri uyu mushinga w'itegeko.
Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y'imari n'igenaminambi, Tusabe Richard avuga ko aho bizakenerwa ko inzego zongererwa ubushobozi, bizakorwa.
Uyu
mushinga w'itegeko unateganya ko hashobora kubaho kuvugurura ingengo y'imari ya
Leta, igihe icyo aricyo cyose n'inshuro
zose zishoboka bitewe n'ubwihutirwe bwabyo, mu gihe ubusanzwe kuvugurura
ingengo y'imari ya Leta byakorwaga inshuro imwe gusa.
Jean Paul MANIRAHO
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru