AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

SENA yemeje ishingiro ry'umushinga w'itegeko rigenga ingengo y'imari

Yanditswe Aug, 08 2022 15:05 PM | 72,648 Views



Abasenateri bavuze ko itegeko rigenga imicungire y'imari n'umutungo by'igihugu, ari kimwe mu byarinda ibihombo bituruka ku micungire mibi y'imari ya Leta no kugaruza amafaranga aba yabijyendeyemo. 

Kuri uyu wa mbere inteko rusange ya Sena ikaba yemeje ishingiro ry'uyu mushinga w'itegeko.

Uyu mushinga w'itegeko uteganya ko hazashyirwaho komite ishinzwe gucunga no gukumira ibintu byose bishobora guteza ingorane ingengo y'imari ya Leta. 

Biteganijwe kandi ko umugenzuzi mukuru w'imari ya Leta azagira uruhare mu bugenzuzi bukorwa mu bigo byose bya Leta, harimo n'ibyajyaga bigenzurwa n'izindi nzego, agatanga raporo ku nteko ishinga amategeko.

Bamwe mu basenateri bashimye uyu mushinga w'itegeko, ariko bavuga  ko umugenzuzi mukuru w'imari ya Leta, inama z'ubuyobozi bw'ibigo bya Leta n'inama njyanama z'uturere n'umujyi wa Kigali zagira ubushobozi bwisumbiye bwo kuzashyira mubikorwa ibikubiye muri uyu mushinga w'itegeko.

Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y'imari n'igenaminambi, Tusabe Richard avuga ko aho bizakenerwa ko inzego zongererwa ubushobozi, bizakorwa.

Uyu mushinga w'itegeko unateganya ko hashobora kubaho kuvugurura ingengo y'imari ya Leta, igihe icyo aricyo cyose n'inshuro zose zishoboka bitewe n'ubwihutirwe bwabyo, mu gihe ubusanzwe kuvugurura ingengo y'imari ya Leta byakorwaga inshuro imwe gusa.


Jean Paul MANIRAHO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura