AGEZWEHO

  • Umurinzi w'Igihango Damas Gisimba warokoye benshi muri Jenoside yatabarutse – Soma inkuru...
  • Angola yashimye umuhate urimo gushyirwa mu biganiro byo kugarura amahoro muri RDC – Soma inkuru...

SENA yabajije impamvu abakandida bigenga batemerewe kwiyamamaza mu matora ya EALA

Yanditswe Aug, 10 2022 16:08 PM | 125,706 Views



Kuri uyu wa Gatatu, Inteko rusange ya Sena yemeje ishingiro ry’umushinga w’itegeko ngenga rigenga itora ry’Abadepite b’u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Uyu mushinga w'itegeko ngenga uteganya ko abadepite bazahagararira u Rwanda mu nteko ishinga amategeko y’umuryango wa EAC bazajya batangwa n'imitwe ya politike yemewe mu Rwanda no mu byiciro byihariye by’urubyiruko, abagore n'abafite ubumuga.

Inteko rusange ya Sena yashatse kumenya impamvu uyu mushinga w'itegeko utemera abakandida bigenga mu matora y'abadepite bazahagararira u Rwanda mu nteko ishinga amategeko y'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba.

Senateri Evode Uwizeyimana yagize ati "Iyo urebye ibindi byiciro by'amatora kuva ku matora ya Perezida wa Repubulika, ay'abadepite, muri Sena, n'ahandi hose hari ikiciro cy'abakandida bigenga kijya kibaho, tukibaza rero impamvu ibi biri muri iri tegeko."

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney wari uhagarariye Guverinoma yateguye uyu mushinga w'itegeko, avuga ko kwemerera abantu ku giti cyabo kwitangaho abakandida muri aya matora byazatekerezwa ubundi kuko muri iki gihe bisa n'ibyagorana.

Yagize ati "Si ugukumira abakandida bigenga kuko nk'uko nawe ubyumva icyashyizwe imbere ni imitwe ya politike aho abantu bahuriza ibitekerezo ari benshi kugira ngo ijwi ryabo ryumvikane, ariko noneho na constituency yabo iroroshye, ni ukuvuga Inteko yatora umukandida wigenga kugira ngo hazaboneke umukandida uza mu nteko rusange uzatorwa nk'umukandida wigenga."

"Urumva ni ibintu bitoroshye, byasaba ko abanyarwanda bose batora uwo muntu wigenga, ariko mu bindi byiciro byo biroroshye, ubwo ni intambwe abantu bagenda batera, ariko nagirango mbisobanure ko ari icyo cyagendeweho."

Biteganijwe ko amatora y'abadepite b'Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba azaba mu kwezi gutaha kwa Nzeri, hakazaba habura amezi atatu ngo abadepite bahagarariye ibihugu bya Kenya, Tanzania, Uganda, Sudani y'epfo, u Burundi n'u Rwanda basoze manda yabo y'imyaka itanu.

Buri gihugu kinyamuryango gihagararirwa n’abadepite 9 mu nteko ishinga amategeko y'umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba, kuri ubu kigizwe n’ibihugu 7.

Jean Paul MANIRAHO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Minisiteri y'Ibidukikije irabasaba kureka gukoresha ibikoresho bya pulasiti

Angola yashimye umuhate urimo gushyirwa mu biganiro byo kugarura amahoro muri RD

Perezida Kagame yitabiriye irahira rya Perezida Erdogan

Banki Nyafurika itsura amajyambere irasaba imiryango itari iya leta kuyishyigiki

Hakenewe miliyari 296Frw zo gusana no kubaka ku buryo burambye ibyangijwe n'

Inama ya EAC yemeje ko abarwanyi ba M23 bazakirirwa mu kigo cya Rumangabo

Hibutswe Captain Mbaye Diagne wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Abanyamahanga bashoye imari mu Rwanda basanga iki ari igihugu ntangarugero mu ko