Yanditswe Aug, 15 2019 13:19 PM | 8,509 Views
Umuryango SOS Children’s Village Rwanda washyikirije inka n'amatungo magufi imiryango ikennye yo mu mirenge ya Jabana na Rutunga mu Karere ka Gasabo mu rwego rwo kubafasha kurera neza abana babo.
Abaturage borojwe aya matungo babarizwa mu miryango 300 bakaba bari mu cyiciro cya mbere n'icya kabiri by'ubudehe. Bakaba bavuga ko bizabafasha kwiteza imbere, imibereho yabo igahinduka.
Nyinawabega
Louise wahawe inka utuye mu Murenge wa Rutunga yavuze ko inka yahawe izamufasha kunoza imirire y’umuryango no kubona
amafaranga.
“Inka nahawe impa ifumbire, amata nta kibazo cy’ifumbire nkigira. Ndakama mu gitondo nkama litiro eshatu z’amata ni mugoroba nkakama litiro eshanu amwe nkayagemura andi nkayanywa. Ntarabona inka amata nanywaga n’umwana ndera narayaguraga. Nari ndi mu cyiciro cya kabiri cy’ubudehe ariko kubera inka nahawe ndumva nzajya mu cya Gatatu.”
Karibatumye Daniel wahawe inka avuga ko ayishimiye. Ati “Kuba mfite inka byonyine bimpa ihumure mu mutima. Ntabwo irabyara mbona umusaruro uva ku ifumbire.”
Nkuko bisobanurwa na Gakwaya Jean, Umuyobozi n’Inama y’Ubutegetsi
Ubutegetsi wa SOS, iki gikorwa bakoze
ngo ntikirangirira aho gusa ahubwo nga bazakomeza kuba hafi y'imiryango yahawe
amatungo kugira ngo azashobore kubagirira akamaro.
Yagize ati “Ubu cyane cyane icyo dushaka gutsindagira ni uko dushaka gufatanya n’ubuyobozi bw’ibanze ni ukugira ngo igihe umushinga uzarangira muri 2021 hazabe hariho uburyo bwo kubakurikirana kugira ngo ibintu byiza babonye ntibizasubire inyuma ni cyo cyane cyane dushaka gushyiramo ingufu. Tuzavugana n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze kugira ngo ziriya nshuti z’umuryango bashobore kugenda babafasha noneho ubufasha babonye, iyi nkunga babonye, bazakomeza kwiteza imbere bava mu cyiciro cya mbere bajya mu cya kabiri, icya gatatu ndetse no mu cya kane. Ni cyo dushaka kwihutira gukora kugira ngo abana barerwe neza kubera ko ababyeyi babo bazaba bavuye mu bukene.”
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Gasabo ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Mberabahizi Raymond Chretien, yemeza ko SOS ari umufatanyabikorwa w'akarere , inkunga yatanze ikaba ari inyunganizi kuri gahunda zisanzwe zihari zigamije gukura abaturage mu bukene.
“Icya mbere ni ukubanza gushimira SOS, wabonye inka bahaye abaturage, uretse n’inka hari n’ibindi bikorwa babafasha, ibikorwa by’ubukangurambaga ndetse no kubaha amahugurwa y’ibanze byo kubafasha mu iterambere mu buryo bwa buri munsi. Ikindi mwabonye ko babahaye uretse n’inka 100, babahaye n’inkwavu zirenga 300, batanze ingurube, ihene zigera kuri 50. Mu by’ukuri ni ukubashimira kuri uwo mutima bagize ariko ariko twongera no kugaruka ku bahawe aya matungo, icya mbere ni ukuyafata neza, iyo umuntu agufashije ntabwo bikwiye ko umuntu bamuha inkunga nk’iyi inafatika ngo nurangiza nyuma y’umwaka cyangwa ibiri ngo nugaruka uzasange aracyameze nka kwa kundi yari ameze.”
Inkunga ya SOS yatanzwe mu byiciro bitandukanye, intego akaba ari uko uyu mwaka wa 2019 uzarangira hatanzwe inka 300.
MUGABO Innocent
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru