Yanditswe Mar, 22 2023 13:10 PM | 53,185 Views
Bamwe mu baturage hirya no
hino mu gihugu barasaba ko hakorwa ubugenzuzi bwimbitse ku nzu
zitunganyirizwamo imisanzi cyane cyane abogoshi kuko hari abakomeje gukurizamo
uburwayi kubera ubuziranenge bwazo.
Ikigo gishinzwe gutsura ubuziranenge kigaragaza ko saloon de coiffure 2 mu Rwanda ari zo zifite ibirango by’ubuziranenge.
Muri izi nzu zitunganyirizwamo ubwiza harimo izogosha, izitunganya inzara ndetse n’izifasha abakeneye serivisi zo gusuka no kudefiriza imisatsi.
Mbarubukeye Cleophas umuturage mu Karere ka Huye amaze amezi 6 agiye kwiyogoshesha kuri imwe mu nzu zitanga iyi serivisi ariko yahakuye uburwayi bwatumye ajya kwa muganga ku buryo n’ubu atarakira.
Umunsi ku wundi hirya no hino mu gihugu hagenda hatangizwa inzu zitangirwamo serivisi zo gutunganya imisatsi. Icyakora izifite ibyangombwa by’ubuziranenge ni 2 gusa, zikaba zikorera mu Karere ka Huye.
Rukundo SANKARA uyobora imwe muri izi nzu zitanga serivise z’ubwiza ndetse zashoboye kubona icyakombwa cy’ubuziranenge avuga ko hari inyungu babibonamo cyane cyane kugirirwa ikizere n’abashaka serivise mu kubarinda ingaruka.
Kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza y’ubuziranenge mu nzu zitunganiyizwamo ubwiza bikorwa n’ikigo gishinzwe ubugenzuzi bw’ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi RICA ku bufatanye n’inzego zibanze.
Umuyobozi wungirije w’akarere ka Huye ushinzwe iterambere ry’ubukungu Kamana Andre avuga ko bakomeje gushyira imbaraga mu kwigisha abatanga izi serivisi gushaka ibyangombwa by’ubuziranenge.
Umuyobozi ushinzwe gahunda ya zamukana ubuziranenge mu kigo cy’igihugu gitsura ubuziranenge Hagenimana Eric avuga ko hakozwe amahugurwa ku batanga serivisi z’ubwiza aho mu Mujyi wa Kigali n’imijyi yunganira Kigali hahuguwe abakora muri saloon 117 ariko ngo umubare w’ababonye ibyangombwa by’ubuziranenge uracyari hasi.
Jean Paul TURATSINZE
Musanze: Abaturage 26 borojwe inka n'Itorero ADEPR - Amafoto
Jun 06, 2023
Soma inkuru
Abasenateri batangiye gusura uturere bareba uko abaturage bakemurirwa ibibazo
Jun 06, 2023
Soma inkuru
Abayobozi batandukanye barimo gusura uruganda rutunganya amazi rwa Nzove
Jun 06, 2023
Soma inkuru
Imyaka isaga 4 irashize isoko mpuzamipaka rya Cyanika ridakorerwamo
Jun 05, 2023
Soma inkuru
Ubuhamya bw’ababaye kwa Gisimba uherutse kwitaba Imana
Jun 05, 2023
Soma inkuru
Abatuye muri Kigali basabye ko hakwihutishwa imirimo yo kwagura uruganda rw’amazi rwa Nzove
...
Jun 05, 2023
Soma inkuru
Minisiteri y'Ibidukikije irabasaba kureka gukoresha ibikoresho bya pulasitike bikoreshwa rimwe
Jun 04, 2023
Soma inkuru
Angola yashimye umuhate urimo gushyirwa mu biganiro byo kugarura amahoro muri RDC
Jun 03, 2023
Soma inkuru