AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Sena yafashe imyanzuro y'ibyo guverinoma igomba gukora mu kurwanya gusambanya abana

Yanditswe Nov, 17 2020 21:49 PM | 73,492 Views



Inteko rusange ya Sena y’u Rwanda yasabye Guverinoma ko  hajya hatangazwa mu ruhame urutonde rw’abahamwe burundu n’icyaha cyo gusambanya abana  kandi mu mihigo y’inzego z’ibanze hagashyirwamo uburyo bwo gukumira iki cyaha.

Bamwe mu bayobozi b'inzego z'ibanze nko mu tugari n'imidugudu ndetse n'abaturage muri rusange bagaragaza ko  gusambanya abana no guterwa inda abangavu kikiri ikibazo gikomeye.

Bavuga ko  gisaba ubukangurambaga mu muryango nyarwanda bakumvako bigira ingaruka ku mwana, umuryango n'igihugu muri rusange kuko no kugerageza kugaragaza uruhare rwabo bahura n’imbogamizi yo  kubona amakuru.

Ngo hari n'igihe ababyeyi babibafashamo abana ku mpungenge z'ingaruka zirimo nk'imibereho mibi n'ibindi. Hari n'abavuga ko gufunga ababateye inda biteza ibindi bibazo kurushaho.

Mu gusesengura raporo ya komisiyo y’imibereho myiza n’uburenganzira bwa muntu muri Sena, hari indi myanzuro abasenateri bemeje ko bazashyikiriza guverinoma. Muri yo harimo gukora ubukangurambaga ngiro buhoraho bwegereye ingo mu midugudu, mu isibo no mu mashuri bugamije gukumira isambanywa ry’abana no gutegura imfashanyigisho yihariye yifashishwa muri ubwo bukangurambaga.

Harimo kandi no gushyira mu mihigo y’ingo no mu mihigo y’inzego z’ibanze ingamba zo gukumira, kurwanya no kurandura burundu icyaha cyo gusambanya abana. Abasenateri bagaragaje ko koko icyo kibazo gikomeye gisaba ubufatanye bwa buri wese kuko kigira ingaruka ku muryango n’igihugu muri rusange.

Abasenateri bagaragaje ko umubare w’abana basambanywa ugenda wiyongera kuko nko mu mwaka wa 2018-2019 abana basambanijwe 3,215 muri bo 97,5% ari abakobwa, aho 28,9% bari munsi y’imyaka 10 y’amavuko. Muri 2019-2020 hasambanijwe abana 4,265 muri bo harimo 97,4% ari abakobwa n’abahungu 111 bangana na 2,6%.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage