Yanditswe Jul, 21 2021 17:51 PM | 16,773 Views
Kuri uyu wa Gatatu, Inteko Rusange ya Sena
yagejejweho inemeza raporo ya Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane
n’Umutekano ku gikorwa kerekeye ikiganiro cyo cyahaye abayobozi banyuranye mu turere
twose n’abanyarwanda muri rusange hifashishijwe itangazamakuru.
Nk’uko byagarutsweho naPerezida wa Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano Hon. Bideri John yavuze ko abari bahagarariye Uturere bavuze ko muri rusange ibyaha bikunda gukorwa ari ibyo kubwira abacitse ku icumu amagambo akomeretsa, gutema imyaka cyangwa amatungo y’abacitse ku icumu, kwangiza no gutesha agaciro inzibutso n’ibimenyetso bya Jenoside n’ibindi.
Hagaragajwe kandi ikibazo cyo kudatanga amakuru y’ahari imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside ngo ishyingurwe mu cyubahiro. Abitabiriye ibiganiro bavuze ko muri rusange, ugereranyije n’imyaka yashije, muri uyu mwaka wa 2021, ibyaha by’ingengabitekerezo ya jenoside byagabanutse.
Urugero ni uko mu mwaka wa 2021, ibikorwa bijyanye no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, aho mu Mujyi wa Kigali hagaragaye ibikorwa 18; Intara y’Amajyaruguru 16; Intara y’Uburengerazuba 25; Intara y’Uburasirazuba:10n’Intara y’Amajyepfo: 31.
Zimwe mu mbogamizi zigaragara mu kurwanya ihakana n’ipfobya bya Jenoside yakorewe Abatutsi zagarutsweho mu Nteko Rusange hari kuba nta mfashanyigisho yafasha urubyiruko mu mashuri yisumbuye, amakuru na kaminuza, ibi akaba ari imbogamizi mu kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside, ihakana n’ipfobya bya Jenoside yakorewe Abatutsi kuko hari ibikorwa by’ipfobya bigaragara mu bakiri bato.
Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano yateguye ibi biganiro bigezwa kuri Komite Nyobozi z’Uturere, Abanyamabanga Nshingwabikorwa na Komisiyo y’imiyoborere muri Njyanama z’Uturere n’Umujyi wa Kigali; Abahagarariye sosiyete sivile, abikorera, imiryango ishingiye ku myemerere n’Abanyarwanda muri rusange binyuze mu itangazamakuru.
Kuki Intara y'Amajyaruguru ikomeje kugaragaramo ibipimo biri hejuru mu bana bafite imirire mibi ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
MINEMA yasobanuye uko ikomeje gufasha abibasiwe n'ibiza biheruka kwibasira uduce tumwe tw' ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Abanyamategeko 188 barangije amasomo y'Ubuhuza basabwe kugabanya umubare w'Imanza mu Nkiko
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Bugesera: Abaturage basaga ibihumbi 40 bahawe amazi meza
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Leta yatangiye kubarura inyubako zayo zidakorerwamo kugira ngo zibyazwe umusaruro
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Asaga miliyari 417 Frw yashyizwe muri gahunda zo gufasha abarokotse Jenoside mu myaka 30
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Haba hari umuti urambye wa gatanya zishingiye ku mitungo?
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abanyeshuri n’abarimu ba Kaminuza ya Stanford
Mar 26, 2024
Soma inkuru