Yanditswe Sep, 05 2019 16:57 PM | 15,468 Views
Sena y'u Rwanda yasabye abadepite bo mu Budage kugira uruhare mu kurwanya abahakana bakanapfobya jenoside yakorewe abatutsi, bari mu bihugu by’i Burayi.
Perezida wa Sena, Bernard Makuza avuga ko u Budage bwakomeje kugaragaza ubushake mu guteza imbere umubano wabwo n'u Rwanda, agashima by'umwihariko uburyo ari cyo gihugu cya mbere cyafunguye ambasade i Kigali nyuma y'urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika jenoside yakorewe abatutsi.
Yagize ati "Reka mbabwire y'uko twanabashimiye cyane ko muri ubwo bufatanye, muri uwo murongo wo kubona u Rwanda, uretse ubwo butwererane mu by'ubukungu, ubutwererane no muri politiki cyangwa se no mu bucamanza cyangwa mu bwiyunge. Muzi ko hari umuntu bakatiye mu nkiko zabo ukurikiranyweho icyaha cya jenoside yakorewe abatutsi, Murwanashyaka wayoboye na FDLR, ariko hari n'uwo bohereje hano mu Rwanda. Twaboneyeho rero nk'Inteko Ishinga Amategeko kubasaba nka bagenzi bacu, nk'ijwi rivuga mu Burayi, y'uko ubu bafasha cyane mu byerekeye abahakana n'abapfobya jenoside bari mu bihugu byabo, babitwemereye."
U Budage bufite kandi itegeko rihana ingengabitekerezo ya jenoside, y'urwango n'ihakana n'ipfobya, aho Perezida wa Sena avuga ko bazagira uruhare mu kurwanya ivangura iryoa ari ryo ryose kandi u Rwanda rwishimira gufatanya na bo.
Andreas MATTFELDT uyoboye iri tsinda avuga ko u Rwanda
n'u Budage hari byinshi bahuriyeho, akaba ari yo mpamvu muri iyi myaka ibiri, u
Budage bw'ifuza kongera imikoranire.
Yagize ati "Ntekereza ko abantu benshi, ba
rwiyemezamirimo benshi n'ibigo by'ubucuruzi n'imiryango inyuranye, bavumbuye u
Rwanda, nk'urufunguzo rwo kugira icyo ugeraho muri Africa. Ni na yo mpamvu muri
2019 na 2020, igihugu cyacu kifuza kurushaho gukorana n'u Rwanda, kuko hari
byinshi byiza byakozwe kandi neza mu myaka ishize. Mu Budage tuvuga ko nta
kintu cyiza bihagije ku buryo kitarushaho kuba cyiza."
Aba badepite bari mu ruzinduko rw'iminsi 3 mu Rwanda, banagiranye ibiganiro na komisiyo y'imibereho y'abaturage hamwe na komisiyo y'ubumwe bw'Abanyarwanda, uburenganzira bwa muntu no kurwanya jenoside.
Jeannette UWABABYEYI
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru