Yanditswe Dec, 02 2022 05:15 AM | 209,563 Views
Kuri uyu wa Kane, Sena y’u Rwanda yasabye inzego zishinzwe iterambere ry’imijyi kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’ibishushanyo mbonera by’imijyi, n’aho bitari bigakorwa mu buryo bwihuse.
Abasenateri ubwo bari mu nteko rusange bagejejweho raporo ya komisiyo y’iterambere ry’ubukungu n’imari, yakoze mu rwego rwo kumenya ibikorwa mu kwihutisha iterambere rirambye ry’imijyi. Iyi raporo igaragaza ko mu mijyi hakigaragara imiturire ibangamira iyagurwa ry’imihanda, abubaka inzu ku butaka bunini, imihanda idahagije n’idakoze neza bikerereza abagenzi bakora ingendo mu buryo bwa rusange n’ibindi.
Usibye ibi, senateri Evode Uwizeyimana hari n’ibindi agaragaza ko hari ibikorwaremezo byubatswe vuba birimo inyubako ariko ugasanga bitajyanye neza n’ibyo imijyi isaba.
Kuri iyi raporo Sena yemeje imyanzuro irimo n’usaba guverinoma kuvugurura imicungire n’imiyoborere y’imijyi yunganira uwa Kigali n’iwugaragiye kugira ngo biyifashe gutera imbere mu buryo burambye.
Basabye kandi ko ibishushanyo mbonera by’imijyi ibihari byubahirizwa aho bitari bikihutishwa gukorwa.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru