Yanditswe Dec, 02 2022 05:15 AM | 209,348 Views
Kuri uyu wa Kane, Sena y’u Rwanda yasabye inzego zishinzwe iterambere ry’imijyi kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’ibishushanyo mbonera by’imijyi, n’aho bitari bigakorwa mu buryo bwihuse.
Abasenateri ubwo bari mu nteko rusange bagejejweho raporo ya komisiyo y’iterambere ry’ubukungu n’imari, yakoze mu rwego rwo kumenya ibikorwa mu kwihutisha iterambere rirambye ry’imijyi. Iyi raporo igaragaza ko mu mijyi hakigaragara imiturire ibangamira iyagurwa ry’imihanda, abubaka inzu ku butaka bunini, imihanda idahagije n’idakoze neza bikerereza abagenzi bakora ingendo mu buryo bwa rusange n’ibindi.
Usibye ibi, senateri Evode Uwizeyimana hari n’ibindi agaragaza ko hari ibikorwaremezo byubatswe vuba birimo inyubako ariko ugasanga bitajyanye neza n’ibyo imijyi isaba.
Kuri iyi raporo Sena yemeje imyanzuro irimo n’usaba guverinoma kuvugurura imicungire n’imiyoborere y’imijyi yunganira uwa Kigali n’iwugaragiye kugira ngo biyifashe gutera imbere mu buryo burambye.
Basabye kandi ko ibishushanyo mbonera by’imijyi ibihari byubahirizwa aho bitari bikihutishwa gukorwa.
Perezida wa Sena Dr Iyamuremye yeguye
Dec 08, 2022
Soma inkuru
Sena isanga hari ibindi bihingwa byakoherezwa mu mahanga bikinjiza agatubutse
Dec 02, 2021
Soma inkuru
Sena yagaragaje ko imfashanyigisho zikiri ikibazo mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside
Jul 21, 2021
Soma inkuru
Urukiko rw'Ikirenga rwemeje ko Mukakarangwa na Mugisha baba abasenateri.
Sep 25, 2020
Soma inkuru
Mukakarangwa wa PCD na Mugisha wa Green Party batorewe kuba abasenateri
Sep 25, 2020
Soma inkuru
Ihuriro ry'imitwe ya politiki rigiye gutora abasenateri 2 bashya
Sep 23, 2020
Soma inkuru