AGEZWEHO

  • Hatangijwe umushinga wo kongera umusaruro w'ibyoherezwa mu mahanga – Soma inkuru...
  • Abasenateri bagaragaje impungenge ku bakekwaho Jenoside bagikingirwa ikibaba n’amahanga – Soma inkuru...

Sena yasabye guverinoma kongerera ubushobozi inzego zitanga serivisi ku banyarwanda baba mu mahanga

Yanditswe Dec, 04 2023 20:44 PM | 110,380 Views



Abasenateri basabye guverinoma kongerera ubushobozi Inzego zitanga  serivisi ku  banyarwanda baba mu mahanga, kuko bafite uruhare rugaragara mu iterambere ry’igihugu.

Raporo ya komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano muri Sena y’u Rwanda igaragaza ko uruhare rw’Abanyarwanda baba mu mahanga mu guteza imbere igihugu rwazamutse ariko rwarushaho kwiyongera inzego zibishinzwe zirushijeho gukorana nabo.

Amafaranga Abanyarwanda baba mu mahanga bohereza mu gihugu yavuye kuri miliyoni 98 z’amadolari ya Amerika mu mwaka wa 2010 agera kuri miliyoni 461 muri 2022.

Ibi bisobanuye ko Abanyarwanda baba mu mahanga bagira uruhare rwa  3.9% mu musaruro mbumbe w’Igihugu, amafaranga batanga akaba amaze kurenga amafaranga y'impano igihugu gihabwa n'amahanga.

Bamwe mu basenateri bashima uruhare rw'Abanyarwanda baba mu mahanga mu iterambere ry'igihugu.

Perezida wa komisiyo y'ububanyi n'amahanga ubutwererane n'umutekano, Senateri Murangwa Ndangiza Hadija asanga serivisi zihabwa Abanyarwanda baba mu mahanga zikwiye kongererwa imbaraga.

Iyi raporo igaragaza ko Abanyarwanda baba mu mahanga kandi bakomeje kwitabira gahunda zo kwishakamo ibisubizo igihugu cyagiye gishyiraho zirimo Girinka, kwishyurira abatishoboye ubwisungane mu kwivuza, gucanira imiryango itishoboye umusanzu mu kigega “Agaciro Development Fund”, gutera inkunga gahunda ya “Connect Rwanda Challenge” n’ibindi.

Jean Paul MANIRAHO




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Hatangijwe umushinga wo kongera umusaruro w'ibyoherezwa mu mahanga

Abasenateri bagaragaje impungenge ku bakekwaho Jenoside bagikingirwa ikibaba n&r

U Rwanda rwashoye miliyari 90 Frw yo kugaburira abana ku mashuri mu 2023/2024

Minisitiri Prof. Bayisenge yasuye urubyiruko rw'i Huye, aruha umukoro wo kw

Nyamasheke: Abagororwa 18 bafungiye ibyaha bya Jenoside basabye imbabazi abo bic

Inyungu iri mu kwifashisha drones mu kohereza ibicuruzwa ku mahoteli

EU yasabye RDC kwirinda imvugo zibiba urwango n'amacakubiri biteza intambar

Abafite amasambu hafi y’Ikiyaga cya Ruhondo basabye ko abayigabije bayakur