Yanditswe Jul, 14 2020 08:48 AM | 26,895 Views
Sena y'u Rwanda yemeje burundu umushinga w'itegeko ryemerera u Rwanda n'Ubwami bwa Maroc
guhererekanya abakurikiranyweho ibyaha.
Iki gihugu kiyongereye ku bindi 38 u Rwanda rumaze kugirana amasezerano nkaya byo ku mugabane wa Afurika, u Burayi n’ahandi ku isi ku buryo. Ibi byatumye abagera kuri 21 boherezwa bakaburanishirizwa mu Rwanda.
Kuri uyu wa Mbere, Sena yemeje umushinga w'itegeko ryemerera u Rwanda n'ubwami bwa Maroc guhererekanya abacyekwaho ibyaha hagati y'ibihugu byombi.
Aya masezerano yemejwe, u Rwanda n’Ubwami bwa Maroc bwayasinye tariki ya 19 Werurwe 2019 i Rabbat.
Umunyamategeko Alloys Mutabingwa avuga ko aya masezerano afite akamaro gakomeye mu vbufatanye bw’ibihugu mu bijyanye n’ubutabera.
Ubwo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi maategeko, Nyirahabimana Soline, yagezaga kuri Sena ishingiro ry’umushinga w'iri tegeko, abasenateri bawushimye bagaragaza ko ubwo bufatanye na Maroc ari ingenzi.
U Rwanda rumaze kohereza inzandiko 1,144 zisaba ibyo bihugu guta muri yombi abo bacyekwaho ibyaha bakoreye mu Rwanda byiganjemo n'ibyaha bya Jenoside.
Muri izo nzandiko, izigera kuri 961 zoherejwe mu bihugu byo ku mugabane wa Afurika, 143 zoherezwa mu bihugu byo ku mugabane w'u Burayi, na ho izindi 40 zoherejwe mu bindi bihugu.
Gusa, abagera kuri 21 ni bo bamaze gutabwa muri yombi bakaba baroherejwe mu Rwanda.
Mubamaze kugarurwa mu gihugu harimo 5 boherejwe n'ibihugu byo kuri uyu mugabane wa Afurika, 7 boherejwe n'ibihugu by'i Burayi, 4 boherezwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, 3 boherejwe mu Rwanda n'urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda ICTR na ho abandi 2 boherejwe n'igihugu cya Canada.
Bosco KWIZERA
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
Apr 24, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru