AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Sena yemeje amasezerano yemerera u Rwanda na Maroc kohererezanya abakurikiranweho ibyaha

Yanditswe Jul, 14 2020 08:48 AM | 26,895 Views



Sena y'u Rwanda yemeje burundu umushinga w'itegeko  ryemerera u Rwanda n'Ubwami bwa Maroc guhererekanya abakurikiranyweho ibyaha.

Iki gihugu kiyongereye ku bindi 38 u Rwanda rumaze kugirana  amasezerano nkaya byo ku mugabane wa Afurika, u Burayi n’ahandi ku isi ku buryo. Ibi  byatumye abagera kuri 21 boherezwa bakaburanishirizwa mu Rwanda.

Kuri uyu wa Mbere, Sena yemeje umushinga w'itegeko ryemerera u Rwanda n'ubwami bwa Maroc guhererekanya abacyekwaho ibyaha hagati y'ibihugu byombi.

Aya masezerano yemejwe, u Rwanda n’Ubwami bwa Maroc bwayasinye tariki ya 19 Werurwe 2019 i Rabbat.

Umunyamategeko Alloys Mutabingwa avuga ko aya masezerano afite akamaro gakomeye mu vbufatanye bw’ibihugu mu bijyanye n’ubutabera.

Ubwo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutabera  ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi maategeko, Nyirahabimana Soline, yagezaga kuri Sena ishingiro ry’umushinga w'iri tegeko, abasenateri bawushimye bagaragaza ko ubwo bufatanye na Maroc ari ingenzi.

U Rwanda rumaze kohereza  inzandiko 1,144 zisaba ibyo bihugu guta muri yombi abo bacyekwaho ibyaha bakoreye mu Rwanda byiganjemo n'ibyaha bya Jenoside.

Muri izo nzandiko, izigera kuri 961 zoherejwe mu bihugu byo ku mugabane wa Afurika, 143 zoherezwa mu bihugu byo ku  mugabane w'u Burayi, na ho izindi 40 zoherejwe mu bindi bihugu.

Gusa, abagera kuri 21 ni bo bamaze gutabwa muri yombi bakaba baroherejwe mu Rwanda.

Mubamaze kugarurwa mu gihugu harimo 5 boherejwe n'ibihugu byo kuri uyu mugabane wa Afurika, 7 boherejwe n'ibihugu by'i Burayi, 4 boherezwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, 3 boherejwe mu Rwanda n'urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda ICTR na ho abandi 2 boherejwe n'igihugu cya Canada.


Bosco KWIZERA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama