Yanditswe Jun, 07 2022 11:07 AM | 116,706 Views
Sena yakiriye inzego zifite aho zihuriye n'ubukungu aho barimo kungurana ibitekerezo ku ngingo yo kugeza ku baturage serivisi z'imari ku buryo budaheza ariko nanone budahenze.
Muri rusange Sena yishimira ko igipimo cy'abafite imyaka y'ubukure bagerwaho na serivisu z'imari kigeze kuri 93% bikaba biri mu murongo mwiza uganisha ku ntego zo kugera ku ntego ya 100% mu mwaka wa 2024 nk'uko bikubiye muri gahunda y'igihugu yo kwihutisha iterambere, NST1.
Perezida wa komisiyo y'ubukungu n'imari muri Sena Senateri Nkusi Juvenal avuga ko hakiri imbogamizi zinyuranye zituma serivisi zitagera ku baturage uko bikwiye aho amafaranga menshi ari mu rwego rw'imari 60% byayo ari mu mabanki y'ubucuruzi, mu gihe za Sacco zihariye gusa 5% nyamara ari zo zegereye abaturage.
Senateri Nkusi Juvenal kandi agaragaza ko ikibazo cy'inyungu ku nguzanyo gihangayikishije abaturage uhereye kuri za Sacco zigeza no ku gipimo cya 21% nyamara zibereyeho korohereza abaturage, ibi bigatera impungenge kuko abaturage bangana na 61% bavuga ko badafitiye icyizere ibigo by'imari.
Ibindi byagaragajwe muri iyi nama ni ikibazo cy'inguzanyo zihabwa abahinzi zitararenga na 5% nyamara ari rwo rwego rurimo abaturage benshi.
Abasenateri kandi baravuga ko ibibazo bya cyamunara z'imitungo y'abananiwe kwishyura inguzanyo na cyo kiri ku rwego rwo hejuru hakaniyongeraho igipimo cy'inguzanyo zitishyurwa neza na cyo kitagabanuka cyane.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru