Yanditswe Oct, 12 2016 16:19 PM | 4,788 Views
Sena y'u
Rwanda irimo gucukumbura ibijyanye n'uburezi butangirwa mu mashuri makuru na za
kaminuza zo mu Rwanda; igikorwa ivuga ko
kigamije kureba niba koko ubumenyi butangwa bushobora kubakirwaho ubukungu
bw'igihugu.
Sena y'u Rwanda iranareba uko abarangije muri kaminuza n'amashuli makuru baba bahagaze ku isoko ry'umurimo.
Mu bihe bitandukanye abasenateri bagize komisiyo y'imibereho myiza bagiranye ibiganiro n'abahagarariye Minisiteri ifite umurimo mu nshingano hamwe n'urugaga rw'abikorera.
Abasenateri bagaragarije izi nzego ko hari ikibazo cyo kwita ku mpamyabumenyi kurusha ireme ry'uburezi, kimwe no kudashyira ingufu muri bumwe mu bumenyi bukenewe nko mu bijyanye n'amahoteli n'ubukerarugendo ariko cyane cyane inzobere mu buvuzi.
Ibitangazwa n'aba basenateri ntibihabanye n'ibyo abayobozi b'urugaga rw'abikorera mu Rwanda, bo bakemanga ubumenyi bwa bamwe mu basoza amashuri makuru na za kaminuza zo mu Rwanda biba biherekejwe no kudakunda gukora cyane bya hato na hato.
Mu gihe abo Leta iha akazi babarirwa muri 1.8% abagera kuri 95% by'abarangije amashuri makuru na za Kaminuza babona akazi mu bigo by'abikorera binasaba ko byahabwa agahimbazamushyi na Leta kugira ngo birusheho kwakira umubare munini w'abo bimenyereza umwuga.
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
Apr 24, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru