AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Sena irimo gusuzuma umushinga w'itegeko rigenga polisi y'u Rwanda

Yanditswe Jan, 25 2023 13:14 PM | 7,282 Views



Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano muri Sena y'u Rwanda irimo gusuzuma umushinga w'itegeko rigenga polisi y'u Rwanda.

Minisitiri w'Umutekano Alfred Gasana avuga ko imwe mu mpamvu uyu mushinga w'itegeko wateguwe ari ukugirango Polisi y'Igihugu igire ububasha bwisumbuye mu kugenza ibyaha harimo no gusaka ndetse no gufatira ibintu by'ukekwaho icyaha igihe bizaba ari ngombwa.

Uyu mushinga w'itegeko wamaze kwemezwa n'Umutwe w'Abadepite.

Mbere y'uko binjira mu mushinga w'itegeko basuzuma ingingo ku yindi, abagize komisiyo basabye uhagarariye Guverinoma muri uyu mushinga w'itegeko kubanza kubamara impungenge ku ngingo zimwe na zimwe harimo ingingo ivuga ku mikoranire ya Polisi n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubushinjacyaha RIB, mu gihe Polisi y'igihugu yazaba isubijwe bumwe mu bubasha bw'ubugenzacyaha itagiraga n'ingingo ivuga ku byari amakosa y'abapolisi yahindutse ibyaha bihanwa muri uyu mushinga w'itegeko.

Hari kugibwa impaka kandi ku ngingo ivuga ku bubasha bwa Polisi bwo gukoresha imbaraga zishobora gutuma havamo guhitana ubuzima bw'umuntu.

Bamwe mu basenateri barifuza ko uyu mushinga w'itegeko wavanwamo ibihano bikazashyirwa mu gitabo cy'amategeko mpanabyaha, cyangwa bikaba bishyizwemo mu buryo bw'agateganyo.


Jean Paul Maniraho



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage