AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Senateri Bishagara Kagoyire Therese yitabye Imana

Yanditswe Jul, 08 2019 19:40 PM | 15,734 Views



Itangazo rya Perezida w’Umutwe wa Sena riravuga ko Senateri Bishagara Kagoyire Therese yitabye Imana kuri uyu wa 8 Nyakanga, akaba yapfiriye mu Bitaro byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yari yagiye kwivuriza.

Iri tangazo rivuga ko ryifatanyije mu kababaro n'umuryango wa nyakwigendera, rikanavuga ko imihango yo guherekeza nyakwigendera izatangazwa nyuma.

Senateri Kagoyire  wari ufite imyaka 67, yari ahagarariye yatowe ahagarariye Intara y'Uburengerazuba, akaba yarageze mu Mutwe wa Sena muri 2011.

Imwe mu mirimo Senateri Kagoyire yakoze

Mu mwaka wa 1995 na 1996 yabaye umwe mu itsinda ry’abashakashatsi mu muri gahunda y’Igihugu yo kurwanya icyorezo cya SIDA yitwaga PNLS yaje no guhinduka CNLS.

Guhera 1996 kugera 2004, yabaye Umuyobozi w’Ishuri Rikuru ry’Ubuzima rya Kigali (KHI).

Guhera mu 1999 kugeza 2003, yabaye umwarimu udahoraho wa Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.

Yakoreye imiryango mpuzamahanga inyuranye, harimo  JHPIEGO, Save The  Children n'iyindi.

Yabaye Perezida wa Profemmes Twese Hamwe  guhera 2007 kugeza 2011.

Yabaye mu nama z’ubuyobozi z’inzego zinyuranye zirimo FAWE Rwanda na ULK.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama