Yanditswe Jul, 19 2019 11:48 AM | 12,569 Views
Mu ngoro y'Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe wa Sena, kuri uyu wa Gatanu, habereye umuhango wo gusezeraho bwa nyuma Senateri Bishagara Kagoyire Therese witabye Imana tariki ya 8 Nyakanga uyu mwaka azize uburwayi.
Ni umuhango wari witabiriwe n'abasenateri, abadepite, umuryango wa nyakwigendera ndetse n'abandi banyacyubahiro batandukanye.
Mu butumwa Umukuru w’Igihugu yageneye umuryango wa Nyakwigendera Senateri Bishagara Kagoyire Therese, bwasomwe na Minisitiri muri Perezidansi, Uwizeye Judith, yavuze ko Igihugu gihombye umuyobozi w’umuhanga kandi ukunda igihugu.
Muri iki gitondo, imihango yo gusezera kuri Nyakwigendera yahereye ku Bitaro byitiriwe Umwami Faisal, abagize umuryango wa Nyakwigendera Senateri Kagoyire bazindukiye gufata umurambo wari mu buruhukiro bw’ibi bitaro.
Urugendo rukomereza mu rugo ruherereye mu Kagali ka Kiyovu, Umurenge wa Nyarugenge Akarere ka Nyarugenge.
Senateri Bishagara yari kandi umunyamuryango wa RPF Inkotanyi, Umunyamabanga Mukuru wawo, Francois Ngarambe yavuze ko imirimo ya Nyakwigendera kuva mu rugendo rwo kubohora igihugu kugeza ayisoje ataragawa.
Muri RPF Inkotanyi Senateri Kagoyire yashinzwe komisiyo ishinzwe iterambere ry’umugore n'itsinda rikurikirana abanyamuryango bo mu Karere ka Rubavu.
Mu izina ry'Abasenateri bose, Perezida wa Sena Bernard Makuza, ashimangira ko ubuhanga n'umurava butasiganaga n'umutima mwiza.
Senateri Bishagara Kagoyire Theresa yaramaze imyaka 8 muri Sena. Yayinjiyemo mu kwakira 2011, ayobora komisiyo zinyuranye. Yitabye Imana ku itariki 8 z'uku kwezi mu bitaro bya John Hopkins biri muri Baltimore mu Mujyi wa Maryland muri Leta zunze Ubumwe za Amerika aho yivurizaga.
Biteganyijwe ko nyakwigendera aza gushyingurwa mu irimbi rya Rusororo kuri iki gicamunsi.
Eugene UWIMANA
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru