AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Serivisi ziratangwa zite mu Bitaro bya Kigeme biri mu gace kari muri Guma mu Rugo?

Yanditswe Jul, 17 2020 16:10 PM | 59,221 Views



Ubuyobozi bw'Ibitaro bya Kigeme buvuga ko bukomeje gutanga serivisi n'ubwo aho biherereye ari mu Kagari kari muri Guma mu Rugo.

Umuyobozi Mukuru w'ibi bitaro, Dr Nzabonimana Ephraim, yamaze impungenge abagana ubi bitaro, ko ibi bitavuze ko serivisi zitangwa kuri ibi bitaro zahagaze.

Yavuze ko zimwe muri serivisi babaye bahagaritse gutanga ari  izoroheje abaturage bashobora kubona bitabagoye mu bigo nderabuzima bibegereye; na ho ibitaro ngo byakira uko bisanzwe abarwayi b’indembe boherezwa n’ibigo nderabuzima bitandukanye byo muri aka karere, kimwe n’abandi barwayi bakenera ubuvuzi bwihariye batabona ku bigo nderabuzima.

Mu gufasha abaganga n'abandi bakozi b'ibi bitaro bya Kigeme gukomeza gutanga service bitabagoye, Dr Nzabonimana Ephraim avuga ko ibitaro byahisemo kubacumbikira ku kigo cy'amashuri cya Kigeme A.

Ni mu gihe abaturage bafite abarwayi bari mu bitaro, bahabwa uruhushya (ikibari)  bigatuma inzego zishinzwe umutekano zibareka bakagemurira ababo. Gusa  ntibemererwa kwinjira bitaro, ibyo bagemuye babibahera ku muryango bagasubira inyuma. 

Gusa bamwe mu baturage baravuga ko bitaborohera kugera ku bitaro kuko batabona za taxi cyangwa za moto zihabageza bikabasaba gukora ingendo ndende.

Kugeza ubu aha mu Karere ka Nyamagabe utugari twashyizwe muri gahunda ya 'Guma mu rugo ni 2, ari two aka Kigeme ko mu Murenge wa Gasaka ndetse n'Akagari ka Ruhunga ko mu Murenge wa Kibirizi.

Consolate KAMAGAJO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage