Yanditswe Mar, 22 2022 19:26 PM | 30,504 Views
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo,
Kayitesi Alice aravuga ko iyi Ntara itasigaye inyuma muri gahunda ya Siporo rusange, atangaza ko buri wese akwiye kwitabira iki gikorwa kuko itera ubuzima bwiza.
Avuga ko buri kwezi, abatuye iyi Ntara basigaye bakora siporo kabiri mu kwezi.
Yagize ati "Abatuye iyi ntara ntabwo basigaye inyuma muri gahunda ya siporo rusange kuko ikorwa mu ntara yose mu Turere 8, ndetse n’abaturage basigaye bayitabira kandi bayibutsa, Siporo ikwiye kuba umuco kuko burya umuntu ku giti cye gukora ntabwo inshuro 2 zihagije.”
Avuga ko iyi siporo ifasha abayitabiriye guhabwa ubutumwa bwo kwirinda indwara zitandura no kubapima, ndetse n’utarafashe urukingo rwa Covid19 akaruhabwa.
Yatangaje ko ubu abantu basigaye
baterana imbaraga bagakora siporo, bakaba bifuza ko hakongerwa ibikorwa remezo
bifasha abakora siporo.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru