Yanditswe Apr, 13 2019 20:09 PM | 4,644 Views
Mu gihugu cya Soudan ho amakuru aturukayo avuga ko uwari ukuriye urwego rw’ubutasi yamaze kwegura ku mirimo ye ndetse n’uyoboye inzibacyuho nawe yavanyeho bya bihe bidasanzwe by’umukwabu, byari byashyizweho Omar Al Bachir akimara guhirikwa ku butegetsi.
Abdel Fattah al-Burhane, umusirikare wa 2 uyoboye iki gihugu cya Soudan nyuma yuko Oma al Bachir abuhiritsweho mu gitondo cyo ku wa 4 w’iki cyumweru, kuri uyu wa Gatandatu yagejeje ijambo ku batuye igihugu, avuga ko afunguye abaturage bose bafunzwe bazira gukora imyigaragambyo.
Yategetse kandi ko n’ibihe bidasanzwe by’umutekano byari byashyizweho, ubwo Bachir yari akimara guhirikwa ku butegetsi nabyo bikurwaho. Ni umukwabu wagombaga kumara ukwezi ugakorwa kuva saa yine z’ijoro kugeza saa kumi z’urukerera.
Abdel Fattah al-Burhane, uyoboye ubu Soudan, yanijeje ko kuri ubu buyobozi bwe agiye kurandurana n’imizi ibisigisigi byose by’ubutegetsi bwa Omar al-Bachir.
Ikindi yiyemeje ngo ni ukugeza mu butabera, umuntu wese wishe umuturage wari mu myigaragambyo.
Inama nkuru ya gisirikare kandi, ari nayo iyoboye Soudan ubu, yemeye ubwegure bwa Salah Gosh wari ukuriye urwego rw’ubutasi.
Cyakora nubwo ibi byose bikorwa aho muri Soudan, abigaragambya bo ntibaratuza, bakomeje gusaba ko ubutegetsi bushyirwa mu maboko y’abacivile bukava mu maboko y’abasirikare.
Ubu abayoboye imyigaragambyo mu murwa mukuru Khartoum basabye abigaragambya kuguma mu mihanda.
Kuki Intara y'Amajyaruguru ikomeje kugaragaramo ibipimo biri hejuru mu bana bafite imirire mibi ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
MINEMA yasobanuye uko ikomeje gufasha abibasiwe n'ibiza biheruka kwibasira uduce tumwe tw' ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Abanyamategeko 188 barangije amasomo y'Ubuhuza basabwe kugabanya umubare w'Imanza mu Nkiko
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Bugesera: Abaturage basaga ibihumbi 40 bahawe amazi meza
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Leta yatangiye kubarura inyubako zayo zidakorerwamo kugira ngo zibyazwe umusaruro
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Asaga miliyari 417 Frw yashyizwe muri gahunda zo gufasha abarokotse Jenoside mu myaka 30
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Haba hari umuti urambye wa gatanya zishingiye ku mitungo?
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abanyeshuri n’abarimu ba Kaminuza ya Stanford
Mar 26, 2024
Soma inkuru