AGEZWEHO

  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...
  • Amateka ya Mohamood Thabani warohoye imibiri y'Abatutsi mu Kiyaga cya Victoria – Soma inkuru...

Sudani y'Epfo: Ingabo z'u Rwanda zambitswe imidali

Yanditswe May, 27 2016 16:23 PM | 4,683 Views



Ingabo z’u Rwanda za Batayo ya 2 ziri mu butumwa bw’amahoro mu Muryango w’Abibumbye i Malakal muri Sudani y'Epfo (UNMISS), ku itariki ya 25 Gicurasi 2016 bambitswe imidali y’ishimwe ya UN mu bijyanye no kubungabunga amahoro.

Umuyobozi mukuru mu muhango wo kwambikwa imidari, Umugaba Mukuru wungirije w’ingabo za UNMISS, Maj. Gen Chaoying Yang yagaragaje ubwitange bw’ingabo z’u Rwanda mu kazi zikora kinyamwuga uburyo bitwara mu kurinda abaturage ba Malakal. Aho yatanze urugero ku buryo ingabo z’u Rwanda zarinze abaturage igihe habaga ibikorwa bibi ku itariki ya 17 na 18 kuri iyi nkambi ya Malakal, abashimira ko bagaragaje ubwitange bakaburizamo imigambi y’ibikorwa bibi byashoboraga gutuma bamwe babura ubuzima bwabo.



General Yang  yakomeje abwira abambitswe imidaari y’ishimwe bo mu ngabo z’u Rwanda zo muri Batayo ya 2, ko imidari ya UN bambitswe ari igihembo cyihariye cy’ishimwe kigaragaza uburyo Ingabo z’u Rwanda zikorana umurava akazi

 Umuyobozi w’ingabo za Batayo ya 2, Lt Col Edgar Mugabe Safari mu ijambo rye yagejeje ku bari aho yavuze ko iyo myitwarire myiza ku kazi bayikomora ku ndangagaciro ka  za RDF zirimo ubwitange, umurava no gukunda igihugu.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize