AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Suede yahaye u Rwanda inkunga ya Miliyari 8 Frw

Yanditswe Dec, 08 2021 18:40 PM | 65,216 Views



Igihugu cya Suede cyahaye u Rwanda inkunga ya Miliyari 8 na miliyoni 900 z'amafaranga y'u Rwanda, azifashishwa mu bikorwa byo guhangana n'ikibazo cy'ihindagurika y'ibihe mu Ntara y'i Burasirazuba.

Aya masezerano y'inkunga yasinywe hagati y'igihugu cya Suede cyari gihagarariwe na ambasaderi w'icyo gihugu mu Rwanda, Johanna Teague na Minisitiri w'Imari n'igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana ku ruhande rw'u Rwanda.

Ibi bikorwa birimo ibyanya 35 bibungabunzwe, gutera ibiti ku bilometero 400 by'inkengero z'imihanda, ibilometero 400 ku butaka no ku nkengero z'inzuzi n'ibiyaga, na hegitari ibihumbi 8 by'imirima y'abaturage hazaterwamo ibiti bivangwa n'imyaka.

Ikigamijwe ni ugushaka igisubizo kirambye cyo kurengera urusobe rw'ibinyabuzima no guteza imbere imikorere ishingiye ku kurengera ibidukikije. 

Ni imikorere igamije gushyira hamwe nk'inzego zinyuranye zirimo iz'ibanze, leta, Kaminuza, abikorera n'abandi

Dr. Uzziel Ndagijimana asanga ibi bikorwa bizagira uruhare rufatika mu gutuma u Rwanda rugera ku ntego rwihaye, yo kuba igihugu cyahanganye n'imindagurikire y'ibihe bitarenze 2050.

Yagize ati "Uyu mushinga uje kudushyigikira muri gahnunda zacu zo kurengera ibidukikije no guhangana n'ihindagurika ry'ikirere, akaba ari gahunda y'ingenzi ikubiye muri gahunda y'igihugu y'imyaka 7 aho dushyira imbere urusobe rw'ibinyabuzima, kwita ku byanya muri rusange. Ni muri gahunda y'icyerekezo cya 2050 yo kuba igihugu cyagabanyije ubumara cy'umwuka wa Carbon kandi cyihanganira ihindagurika ry'ikirere."

U Rwanda rukeneye Miliyari 11 z'amadorali kugira ngo rugabanye ihumana ry'ikirere ku kigero cya 38% bitarenze 2030.


Bosco Kwizera



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage