Yanditswe Jun, 29 2019 11:24 AM | 9,217 Views
Leta y'u Rwanda yasinyanye amasezerano n'igihugu cya Suwede ku nkunga ingana na miliyari 31.5 z'amafaranga y'u Rwanda mu gihe cy'imyaka itanu.
Ni inkunga igamije guteza imbere ubushakashatsi binyuze muri kaminuza y'u Rwanda, ikaba yahawe u Rwanda mu rwego rwo guteza imbere ubushakatsi ndetse no kubaka ubushobozi bwa kaminuza y'u Rwanda ,kongera ubumenyi hongerwa umubare wabiga impamyabumenyi y'ikirenga mu Rwanda.
Mu myaka ibiri ishize ni bwo Ambasade ya Suwede yandikiye Kaminuza y'u Rwanda iyisaba kuyishyikiriza ibitekerezo by'ibanze byaho yifuza kuba iri mu myaka icumi iri imbere mu rwego rw'ubushakashatsi hagendewe gufasha abarimu ba kaminuza bifuza gukomeza amasomo ku rwego rwo hejuru rw'ubushakashatsi, Umuyobozi wa Kaminuza y'u Rwanda ushinzwe iterambere ryayo, Dr Muligande Charles avuga ko batanze imishinga mu nzego zitandukanye hagatoranwamo 17 ariyo yahawe inkunga, akaba avuga ko bagira uburyo batoranya abarimu .
Ambasaderi wa Sweden mu Rwanda Jenny Ohlsson avuga ko ubufatanye bw'ibihugu byombi buzakomeza bisanzwe mu gukomeza kuzamura ubumenyi bushingiye ku bushakashatsi, ndetse n'iterambere ry'igihugu muri rusange.
Yagize ati “Gutera inkunga Kaminuza y'u Rwanda ni ugufasha ahazaza h'igihugu, ibi bigaha amahirwe urubyiruko yo kugera ku isoko mpuzamahanga ry'umurimo, rukora ubushakashatsi kuk bugira uruhare mu iterambere ry'Igihugu. kaminuza ni urubuga rwunguranirwamo ibitekerezo, ni na ho abantu bashobora kungukira ubumenyi bushya, abantu bakisanzura ni ko twahita nk'iwabo w'ubumenyi bufasha abantu bose muri rusange.”
Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, avuga ko iyi ari inkunga ije yiyongera kuzindi nkunga igihugu cya Sweden cyatanze, ndetse ko ubushozi bumaze kubakwa hano mu Rwanda bushingiye kuri iyi nkunga buha kaminuza kuba hari izindi porogaramu zatangirwa mu gihugu ku buryo umubare wabazigira u Rwanda uziyongera .
Kuva mu 2002 ni bwo Ikigega Gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga cya Suwede (Sida) cyatangiye gufasha Kaminuza y'u Rwanda mu kubaka ubushobozi bushingiye ku bushakashatsi.
Kuva ubu bufatanye bwatangira abanyeshuli 67 b' Abanyarwanda ni bo amasomo mu rwego rwo hejuru rw'ubushakashatsi mu gihugu cya sweden 50 bayibonye mu 2013-2019 na ho 30 bakazayibona 2019-2021 mu gihe 80 bazakurikiranira amasomo yabo mu Rwanda.
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru