Yanditswe Nov, 17 2021 19:03 PM | 49,305 Views
Umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International ishami ry’u Rwanda washyize ahagaragara raporo wakoze ku bibazo bigaragara mu bakora imirimo iciriritse, harimo kudahemberwa ku gihe, kutagira amasezerano y'akazi níbindi.
Raporo zitandukanye ziri ku rwego mpuzamahanga zigaragaza umujyi wa Kigali nk’umwe mu mijyi iri ku isonga ku mugabane wa Afurika mu bwiza no ku isuku, ibi bikaba bigirwamo uruhare na bamwe bakoramo isuku.
Abagira uruhare mu gutuma isuku y’umujyi wa Kigali itera imbere, ni abiganjemo ab’igitsina gore babyuka nibura saa kumi n’imwe z’igitondo kugira ngo saa kumi n’ebyiri babe bamaze kugera mu mihanda itandukanye mu mujyi wa Kigali.
Ni akazi bavuga ko abatakazi bagafata nk’agaciriritse ariko kuri bo ngo ni ak’igiciro cy’inshi, kuko gahesha ishema u Rwanda by’umwihariko umujyi wa Kigali ku rwego mpuzamahanga aribo babigizemo uruhare.
N’ubwo bimeze bityo ariko, mu bushakashatsi bwashyizwe ahagaragara na TI Rwanda bugaragaza ko hari bamwe muri aba bakora isuku ku mihanda bahura n’ibibazo byo kudahemberwa ku gihe, kutagira amasezerano y’akazi, kudahabwa ikiruhuko kutishingirwa n’ibindi.
Umuyobozi w’imwe muri company zikora isuku avuga ko kudahembera ku gihe bifute aho bikomoka.
Mu gukora ubu bushakashatsi hibanzwe ku bakora isuku ku mihanda, abamotari n’abacunga umutekano bazwi nk’abasekurite.
Umuyobozi wa TI Rwanda, Ingabire Marie Immaculee asanga kugira ngo ibibazo biri mu bakora muri izi nzego bicike, inzego z’ibanze zikwiye kubihagurukira.
Kuva mu mwaka wa 2009 TI Rwanda imaze kwakira ibibazo by’abaturage 60,987 muri uyu mwaka wa 2021 hakiriwe 4.515.
muri ibi 86 ni iby’abakora isuku ku mihanda, 8 ni iby’abasecurite, naho 19 ni iby’abamotari.
Mbabazi Dorothy
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru