Yanditswe Oct, 21 2021 16:31 PM | 96,825 Views
Mu Rwanda hatangijwe ikoranabuhanga ryo kwigisha hakoreshejwe iyakure mu mashuri yisumbuye n'amakuru yose yigisha imyuga n'ubumenyi ngiro. Ni gahunda ije gufasha abanyeshuri kwiga banakora bidasabye ko bahura na mwarimu.
Iri koranabuhanga ryifashisha amajwi n'amashusho, umunyeshuri wiga amasomo y'imyuga n'ubumenyi ngiro n'isomo ryose azajya ayohererezwa na mwarimu, aryige bidasabye ko ajya mu ishuri kandi ashobora no kurikurikira ari mu kazi kagendanye n'ibyo yiga rikanamuyobora mu kunoza umurimo.
Bamwe mu banyeshuri biga amasomo y'imyuga n'ubumenyingiro mu mashuri makuru n'ayisumbuye basanga iri koranabuhanga rije ari igisubizo.
Umuryango Mastercard Foundation wateye inkunga ishyirwaho ry’iri koranabuhanga. Minisiteri y'Uburezi igaragaza ko icyorezo cya Covid19 cyatanze isomo rikomeye, kuko abanyeshuri biga amasomo y'imyuga n'ubumenyingiro batashoboye gukomeza kwiga nk’abamasomo rusange, kuko bo hari ibyo basabwaga gushyira mu bikorwa.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri y'imyuga, ubumenyingiro n'ikoranabuhanga Irere Claudette, avuga ko iri koranabuhanga rije gukemura bene ibi bibazo.
Yagize ati "Niba umunyeshuri yiga ibijyanye n'ubuhinzi n'ubworozi adashoboye kujya ku ishuri kubyigirayo afata ayo masomo agatangira kumufasha ibyo abonamo akabikora ari mu rugo. Hari amasomo yandi twagiye tubona harimo nko gutunganya amata, uramutse ubyikoresheje hanyuma igihe cyo kubazwa cyagera ugatsinda ibizamini ukabona impamyabushobozi yawe nta kibazo ibi ni nabyo twifuza muri TVET. Ni gute wakwigira ku murimo, uko wakwiga ukora aho kugira ngo ujye mu ishuri umaremo amasaha ahubwo ukamara umwanya wiga uri no ku murimo."
Ku ikubitiro iri koranabuhanga rigiye gutangirana n'amasomo 20 y'imyuga n'ubumenyi ngiro mu bigo 16 by'amashuri yisumbuye y'imyuga n'ubumenyingiro ndetse n'amashuri makuru (IPRCs) yose 8 yigisha aya masomo hirya no hino mu gihugu.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru