Yanditswe Mar, 24 2019 22:49 PM | 6,500 Views
Mu gihe abaturiye Pariki y'Igihugu ya Nyungwe bavuga ko bakomeje umurego mu bikorwa bigamije impinduka mu mibereho yabo babikesha iyi Pariki, ba mukerarugendo nabo barishimira ko babasha kujya mu bice byose bigize iyi Pariki nta nkomyi; ibintu bavuga ko ari umwihariko w'u Rwanda.
Iri shyamba rya Nyungwe ririmo ubwoko burenga 1000 bw'ibiti n'ubw'inyoni bugera kuri 300, imirima y'icyayi gitoshye ya Gisakura.
Abakerarugendo basura Pariki ya Nyungwe bakomeza kwiyongera uko imyaka ishira, nk'uko imibare ubuyobozi bw'iyi pariki butanga ibigaragaza.
Iyi mibare igaragaza ko mu myaka 5 ishize, bavuye ku 6 902 bagera ku bihumbi 15 487. Abashoramari bafite za hoteli zakira abasura Nyungwe, nabo bishimira ko ubucuruzi bwabo burushaho kuzamuka, nkuko Jacques Le Roux, umuyobozi wa One&Only Nyungwe House abivuga.
Iterambere ry'ubukerarugendo muri Pariki y'Igihugu ya Nyungwe, rikomeje kandi kuba imbarutso y'impinduka nziza ku bayituriye.
Binyuze muri gahunda ya Revenue Sharing, kuva mu mwaka wa 2005 kugeza 2017, imishinga 152 y'abaturiye Pariki ya Nyungwe yahawe asaga miliyari imwe na miliyoni 130 z'amafaranga y'u Rwanda. Kuri bamwe mu banyamuryango ba Koperative zahawe aya mafaranga, ngo impinduka zigamije iterambere zirarimbanyije, ndetse kandi bemeza ko umutekano uri iwabo ari wo shingiro rya byose.
Inzego z'umutekano muri aka gace, nazo zivuga ko zishimira uburyo abaturiye Nyungwe bakomeje kwiteza imbere banagira uruhare mu kwicungira umutekano, nk'uko bisobanurwa na CIP Fidèle MBONIMANA, Komanda wa Sitasiyo ya Polisi ya Karengera mu Karere ka Nyamasheke.
Pariki y'Igihugu ya Nyungwe ifite ubuso bwa hegitari zisaga gato 1000, ikaba ikora ku turere twa Rusizi, Nyamasheke na Karongi mu Ntara y'u Burengerazuba, ndetse na Nyaruguru na Nyamagabe mu Ntara y'Amajyepfo.
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru