AGEZWEHO

  • Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda? – Soma inkuru...
  • Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y'imyaka 30-49 – Soma inkuru...

Tariki 1 Gicurasi 1994: Abatutsi biciwe kuri kiriziya ya Nyundo no mu nkengero zayo

Yanditswe May, 01 2020 21:37 PM | 67,595 Views



Ku munsi nk’uyu w’itariki ya 01 Gicurasi 1994, Leta y’abicanyi yari ikomeje umugambi wayo mubisha wo gutsemba Abatutsi mu duce tumwe tw’Igihugu. Iyi nyandiko iragaragaza hamwe mu hantu hiciwe Abatutsi tariki ya 01 Gicurasi mu 1994.

1. Abatutsi biciwe ku musozi wa Karama, Nyanza

Uwo musozi wari uherereye mucyahoze ari Perefegitura ya Butare, Komini Ntyazo, Segiteri ya Karama ukaba warakoraga  ku maselire  ya  Kankima na Karuyumbu, ubu ni mu  Karere  ka  Nyanza, Umurenge  wa Ntyazo, Akagali  ka  Cyotamakara.

Ku wa 18/04/1994 mu gihe Abatutsi bari bagiye ku marondo basanze abari batuye muri serire ya Kankima, muri segiteri ya Karama bagiye muri segiteri ya Gatonde naho muri serire ya Karuyumbu bagiye muri segiteri ya Gisasa na Ruyenzi ngo byari bimeze nko kubagambanira no kujya gutegura ibitero byo gutera Karama kuko yari ituwe n’Abatutsi benshi cyane n’impunzi nyinshi z’Abatutsi bari baturutse mu bice bitandukanye barimo n’abari baje mu miryango yabo.  Abatutsi bari bagiye ku marondo basubiye mu ngo zabo basanze imiryango yabo yahungiye ku musozi wa Karama kubera ubwoba ibyo byatumye nabo babasanga muri iryo joro.

Mbere y’uko bahunga, hari haratangiye gukorwa inama nyinshi zo gutegura ubwicanyi zabereye kuri Komini ya Ntyazo n’i Migina i Nyamure.  Bahunze  kandi  kubera  ko  mbere  yo ku wa  18/04/1994, hari Abatutsi  bari  batangiye  gutwikirwa no  kwicwa  muri segiteri zahanaga imbibi na Karama  nka segiteri Gatonde na Gisasa. 

Ku wa 18/04/1994,  hari  benshi bashakaga guhungira mu gihugu cy’Uburundi banyuze i Kibilizi bagana ku cyambu  cya Mpanda ku mugezi w’Akanyaru ariko bageze i Kibilizi basubijwe inyuma ku gahato na Hitimana Ephron wari Konseye wa Segiteri ya Kibilizi afatanyije n’Interahamwe ndetse abenshi babambuye ibyo bari bitwaje. Abatutsi benshi bakomeje kuhahungira ku mataliki ya 19, 20 na 21 Mata 1994 bari baturutse muri Komini ya Ntyazo muri segiteri 13 zose cyane cyane muri segiteri za Karama, Cyimvuzi na Gatonde. 

Bavuye kandi muri Komini Muyira, Rusatira, Ruhashya, Maraba, Nyabisindu muri peregitura ya Butare na Komini Kigoma na Ntongwe zo muri perefegitura ya Gitarama n’ahandi. Abagore, abana n’abantu bakuze (abakecuru n’abasaza) bashyirwaga mu mazu y’abatutsi bari batuye munsi y’umusozi wa Karama ariko amazu yari makeya cyane ugereranyije n’umubare w’abari bayakeneye.

Ku wa 20/04/1994, haje igitero gikomeye cyari kigizwe n’abajandarume bari bavuye i Nyanza bitwaje imbunda, genenade n’ibindi bikoresho bya gisirikare. Bari bayobowe na   Hategekimana Philippe alias BIGUMA wari   wungirije umuyobozi wa jandarumori. Baje mu modoka ya DAIHATSU y’uwitwa RUTAYISIRE wari wiciwe i Nyanza bigabiza imodoka ye.  Bazanye n’Interahamwe z’i Karama na Gatonde zari zitwaje intwaro gakondo ariko Abatutsi barabatangiriye ntibagera neza ku musozi wa Karama bagerageza kwirwanaho bakoresheje amabuye n’imiheto ndetse uwo munsi Abatutsi bishe Interahamwe y’i Karama yitwa Karemera Fiston bakomeretsa n’abandi ndetse batwitse n’imodoka yabo bakoresheje ikibiriti irashya irakongoka.  Igitero cyasubiye inyuma ariko bari bagiye kwisuganya kuko uwo munsi nyuma ya saa sita igitero cyaragarutse ari benshi cyane bitwaje intwaro za gisirikare n’iza gakondo ndetse baje kwica Abatutsi batatu barimo Bikinga Maurice, Gahamanyi Augustin na Ntakirutimana ndetse bakomerekeje cyane Rurangirwa Aimable waje gupfa bukeye. 

Kuva ku italiki ya 21 kugeza 23 Mata 1994, ibitero byakomeje kuza ariko byabaga bigizwe n’interahamwe n’abaturage basanzwe bakoreshaga intwaro gakondo gusa. Abatutsi nabo bakomeje kwirwanaho bakabasubiza inyuma ntibabashe kugera neza ku musozi wa Karama. Ku itariki ya 24/04/1994, nta bitero byaje ariko uwo munsi abatutsi bari bahungiye ku musozi wa Karama bakoze igikorwa cy’ubutwari budasanzwe bajya gutabara abandi batutsi bicirwaga ku musozi wa Rwezamenyo wari mu minota hafi makumyabiri ugenze n’amaguru.  Basanze abenshi bamaze kwicwa ariko kandi bafatanyije n’abo bahasanze kwirwanaho babasha gusubiza inyuma ibitero ndetse barokora benshi bahise bajyana i Karama barimo n’inkomere.

Kuva ku itariki ya 25 kugeza 29 Mata 1994, ibitero byakomeje kuza ariko byabaga bigizwe n’interahamwe n’abaturage basanzwe bakoreshaga intwaro gakondo gusa nta mbunda ibyo byatumaga Abatutsi bakomeza gusubiza inyuma ibyo bitero.

Ku itariki ya 30 Mata 1994, haje igitero gikomeye cyane cyahitanye abatutsi 12 ariko nabo birwanyeho cyane bicamo OPJ wa Komini Ntyazo witwaga Muganza Joseph wari umuhungu  wa Nzaramba  Athanase  wigeze  kuba  Burugumesitiri  wa  Komini Ntyazo akaba  ari nawe  wari  perezida wa MRND  muri  Komini muri icyo gihe.  Ibyo bitero byari biyobowe  na  Ndahimana Matayo ubwe  wari ufite imbunda  akaba  ari nawe  waje  kuba  Burugumesitri  wa Komini Ntyazo asimbuye Nyagasaza Narcissse wishwe muri Jenoside ku wa 23/04/1994 kubera ko yari Umututsi. 

Ndahimana Matayo niwe wagiye guhuruza abapolisi n’abajandarume kuri Komini Ntyazo bakaba barajyanye kugaba ibitero ku batutsi. Bafatanyije n’uwari umuyobozi wa polisi muri komini witwa Munyaneza Viateur, umupolisi witwa Ngirabatware Godefrey, Gatera Adalbert wahoze ari  umupolisi akaba ari nawe wari  Konseye wa segiteri Bugari. Hari kandi Muganza Joseph wari OPJ wa komine akaba yarishwe n’abirwanagaho. Hari n’interahamwe n’impunzi z’abarundi zari mu nkambi ya Ngoma muri segiteri ya Bugari.

Ku italiki ya 01Gicurasi 1994, bagoswe n’igitero gikomeye cyari kigamije kubatsemba bose ndetse bafunze amayira yose yaganaga ku musozi wa Karama mu rwego rwo kubabuza guhunga. Abatutsi bwirwanyeho umwanya muto kubera ubwinshi bw’amasasu n’imbaraga z’abicanyi. Abicanyi barazamutse babakubira ku musozi batangira kubarasa, kubatera gerenade no kubicisha intwaro gakondo ndetse n’abageragezaga guhunga bicirwaga aho   babategeye munsi y’umusozi. Babishe mu gihe cy’amasaha arenga ane nabwo bahagaritswe n’imvura. Nyuma yo kubica batwaye inka zabo n’ayandi matungo magufi, basahuye n’ibindi bikoresho bitandukanye no kubacuza imyenda.

Bishwe  n’abajandarume  benshi bari  baturutse kuri superefegitura ya Nyabisindu  bayobowe  na  Hategekimana Philippe alias BIGUMA wari adjudant chef akaba yari yungirije umuyobozi wa jandarumori. By’umwihariko kuwa 23/04/1994 niwe wagiye gufata Burugumesitiri wa komine Ntyazo Nyagasaza Narcisse ubwo yashakaga guhungira i Burundi. Yamujyanye i Nyanza akaba ariho   ubwe yamwiciye. Yahungiye mu Bufaransa ariko ubu yarafashwe akaba yaratangiye gukorwaho iperereza muri icyo gihugu. Haje kandi abasirikare bari baturutse muri Ecole des Sous-Officiers (ESO) i Butare. Ibyo bitero byarimo kandi Ndahimana Matayo akaba ariwe waje kuba  Burugumesitri  wa  komine Ntyazo asimbuye Nyagasaza  Narcissse  wishwe muri Jenoside  kubera ko yari umututsi. 

Ndahimana Matayo ubusanzwe yari umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Nyamure. Bafatanyije n’uwari umuyobozi wa polisi muri Komini Ntyazo witwa Munyaneza Viateur, umupolisi  witwa  Ngirabatware Godefrey ubu afungiye muri  gereza   ya  Nyanza i Mpanga, Gatera Adalbert wari konseye wa segiteri Bugari wahoze ari umupolisi, Bizimana Nicodeme wari  konseye wa segiteri  Ntyazo, Ngendahimana  wari Konseye wa Gisasa, Nzaramba  Athanase  wigeze  kuba  Burugumesitiri  wa  Komine Ntyazo akaba  ari nawe  wari  perezida wa MRND mu gihe cya Jenoside. 

Hari kandi n’interahamwe nyinshi cyane n’impunzi z’abarundi zari mu nkambi ya Ngoma muri  segiteri ya  Bugari. Bamwe mu nterahamwe harimo Twagiramungu Zakayo wari umwarimu ku ishuri ribanza rya  Nyamure, Erikani wari umwarimu ku ishuri ribanza rya Gisasa na Sinzinkayo  Sosthene   wari   utuye  ku Ruyenzi. Nyuma yaho kuwa 04/05/1994, ibitero byongeye kugaruka  guhiga  bakeya  bari barokotse. Byari bigizwe n’abajandarume, abapolisi n’interahamwe. Basanze Abatutsi bakeya bongeye kwiyegeranya ariko bongeye kubica bakoresheje imbunda n’intwaro gakondo.

 Bakeya barokotse bahungiye mu ishyamba n’ibihuru byari hafi. Muri rusange ku musozi wa Karama hiciwe abatutsi  barenga 30.000,  imirambo yabo  bayisize ku gasozi kubera ko yari myinshi  cyane  abandi  babashyize mu miringoti.

2. Abatutsi biciwe kuri kiriziya ya Nyundo no mu nkengero zayo

Kuva mu mwaka wa 1990 kugeza mata 1994, abatutsi bo mu gace ka Nyundo ntibongeye guhumeka bamwe barafashwe bafungwa mu byitso. Mu 1991 abatutsi bari batuye ahahoze ari muri Komine Kanama  batangiye gutotezwa nyuma baje guhungira ku Iseminari nto ya Nyundo no mu kigo cy’Abafurere bitwaga Freres de l’Instruction Chretienne. Mu 1992 bakomeje kwiyongera, Musenyeri wa Diyosezi ya Nyundo Karibushi Wenceslas yakiriye abagogwe benshi arabacumbikira abamarana imyaka3 kuko kugeza mu 1994 yari akibana na bo. Hagati aho ariko hari abari baratwikiwe amazu, abandi barasenyewe, inka zabo baraziriye bimaze guhosha basubira ku matongo Musenyeri abafasha kongera kubaka.

Mu 1994, Jenoside yakorewe Abatutsi itangiye ku itariki ya 07 mata bamwe bahungiye mu Iseminari ntoya ya Nyundo babishe uwo munsi. Abaharokotse bahise basanga abandi kuri Diyosezi ku itariki ya 08/04 birirwa barwana n’interahamwe bakoresheje amabuye n’ibimene by’amategura.

Ku wa 09/04/1994 mu gitondo Perefe wa Perefegitura ya Gisenyi Dr Zirimwabagabo Charles yaraje atwara abihaye Imana b’abanyamahanga bari bahari, amaze kubajyana ni bwo Col. Nsengiyumva Anatole yaje abaza abo batutsi ngo “Ese ko mufite umujinya murashaka kurwana?” Padiri Fabiyani aramubwira ati “Ese Nyakubahwa twarwanisha iki urabona hari intwaro dufite”? Ubwo ni bwo ibitero byahise biza byinjira mu Kiliziya, harimo abasirikare n’abajandarume bafite imbunda, za gerenade n’intwaro gakondo bica Abatutsi bari mu Kiliziya n’abihayimana b’Abatutsi bari bahari barimo Padiri Aloys NZARAMBA, Padiri Ferdinand KAREKEZI, Padiri Callixte KALISA, Padiri Adrien NZANANA, Padiri Edouard GAKWANDI na Padiri Clement KANYABUSOZO.

Hari n’Ababikira barimo Mama Yuliana, Mama Giovani, Mama Vianney, Mama Laetitia, Mama Candida n’abandi. Abarokotse icyo gitero, bagumye aho kuko ntibari kubona aho baca ngo bahungire ahandi kuko kuva mu 1991 bahaba ari impunzi babaga barinzwe n’abajandarume.

Ku itariki ya 01/05/1994 ni bwo na bo bishwe nyamara bari batangiye kugira icyizere cyo kubaho kuko CICR yari isigaye iza ikabaganiriza ishaka n’uburyo bwo kuzabambutsa bakabajyana i Goma. Mbere y’uko ubu bwicanyi bwo ku itariki ya 01/Gicurasi 1994 bukorwa habanje ubukangurambaga bwakozwe n’interahamwe zisaba abari bihishe hirya no hino mu bihuru, mu mazu n’ahandi ngo baze basange abandi ku Nyundo ku buryo bagiye bahajya buhoro buhoro bari bamaze kuba benshi. Hari n’abari baraje baturutse za Kivumu muri Nyamyumba n’ahandi.

Kuwa 27/04/1994 nibwo CICR yari yazanye ibyo kurya abari barasigaye mu bwihisho bose na bo baza kubifata bibwira ko byarangiye. Igihe cyose abari barize bashakaga gusobanurira abo bazungu mu ndimi z’amahanga iby’akababaro kabo Perefe ZIRIMWABAGABO Charles yahitaga abaka ijambo kuko yabaga yazanye na CICR.

Ku itariki ya 01/05/1994, nko mu masaha ya saa kumi z’umugoroba ni bwo igitero cyaje kirimo interahamwe zari zivuye muri Nyabihu na za Kibirira zirimo abitwaga Abanyakiganda zuzuye imodoka za Daihatsu 2 zari iz’Uruganda rw’Icyayi rwa Nyabihu. Harimo kandi n’interahamwe z’aho hafi muri Muhira, Mahoko, Rubumbati n’ahandi. Ubwo bwicanyi bwakozwe mu rwego rwo gutanguranwa kugira ngo CICR itaza kubatwara batarabica.

Umuntu wa mbere warashwe muri uwo mugoroba ni umugabo w’umugogwe witwaga SERUSHYANA bakundaga kwita Konseye wari umuyobozi w’izo mpunzi.

Muri uwo mugoroba hishwe nk’abantu bagera ku 1000. Abarokotse ubwo bwicanyi ni abantu bari abasore bashoboye gusimbuka bakirukira mu bihuru mu nkengero za Diyosezi na bo bakaza kubahigisha imbwa muri iryo joro. Abandi ni abasizwe mu Kiliziya bari mu mirambo na bo bakaza kuvamo nijoro kuko abicanyi bose n’abanjarume bari bahamaze imyaka bari bamaze kugenda.

Muri rusange ubwicanyi bwakorewe abatutsi ku Nyundo bwakozwe n’Abasirikare bo muri Gisenyi ndetse n’Abajandarume babaga ku Nyundo, Interahamwe n’impuzamugambi za CDR. Bishwe hakoreshejwe za gerenade zaterwaga mu Kiliziya ndetse n’intwaro gakondo.

Abigaragaje cyane mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi ku Nyundo:

Perefe ZIRIMWABAGABO Charles wa Perefegitura ya Gisenyi; Col. NSENGIYUMVA Anatoli; Major BIGANIRO wayoboraga Abajandarume muri Gisenyi; Lt BIZUMUREMYI Rutuku; S/Lt DUSABEYEZU Eustache; NZABONIMPA Marius wari Burugumesitiri wa Komine Kanama; NKUNDABANYANGA Fidel wari umuganga; KABILIGI Stanislas wari Konseye wa Segiteri Muhira; MPOZEMBIZI Marc wari Burugumesitiri wa Komine Rubavu; Padiri NTURIYE Edouard alias Simba n’abandi

Umusozo

Ubwicanyi bwibasiye Abatutsi bwarakomeje mu duce tumwe tw’Igihugu, bukorwa kimwe, ni ukuvuga ko uwitwa Umututsi wese yishwe, abenshi bishwe bahunga. Kuri iyi tariki abenshi biciwe mu nyubako z’ubuyobozi, Komini, no mu nsengero kuko abantu bibeshyaga ko bashobora kuharokokera.

Dr Bizimana Jean Damascene

Umunyamabanga Nshingwabikorwa

Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama