AGEZWEHO

  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...
  • Gatsibo: Bijejwe guhabwa umuhanda wa Kaburimbo amaso ahera mu kirere – Soma inkuru...

Tariki 11 Gicurasi 1994: Bimwe mu byo Ubufaransa bwafashishije Leta y’abicanyi hashingiwe ku nama zatanzwe na Jenerali Jean-Pierre Huchon

Yanditswe May, 11 2020 15:07 PM | 27,858 Views



Ubufaransa bwari bwiteguye gukomeza gushyigikira ingabo z’u Rwanda (FAR), bwirengagije ubwicanyi Abatutsi bakorerwaga na Leta ya Theodore Sindikubwabo, Guverinoma ye n’ingabo za Leta. Muri iyi nyandiko, haragaragazwa ubufasha bwa gisirikare Ubufaransa bwahaye Guverinoma y’abicanyi muri Jenoside.

1.Inama General Huchon yahaye Leta y’ abicanyi

General Huchon yatanze inama zikurikira:  

-[…] Urwego rwa gisirikare rushamikiye kuri Perezida Mitterrand rwatangiye gutegura ibikorwa bwo gutabara Leta y’u Rwanda […] Birihutirwa gutunganya ahantu hagenzurwa n’ingabo z’u Rwanda hashobora kugwa indege mu mutekano wose. Ikibuga cy’indege cya Kamembe cyaratoranyijwe ariko imyobo ikirimo ikaba igomba kubanza gusibwa, kandi hagashakwa uburyo bwo gukumira abatasi bashobora kuza mu nkengero z’icyo kibuga ;

-Ntabwo bikwiye gusuzugura umwanzi kandi afite uburyo bwinshi, ni ngombwa kwibuka buri gihe ko afite abamufasha bakomeye ;

-Guteganya ibikorwa birambye by’intambara mu gihe intambara izaba ndende. Hazaganirwa uburyo bwo gukoresha ikibuga cy’indege cya Goma kigenzurwa n’ingabo z’Abafaransa mu gushyikiriza imbunda Ingabo z’u Rwanda (FAR).

Biragaragara ko Ubufaransa bwari bwiyemeje guha ibikoresho bya gisirikare abakoraga Jenoside, ndetse aba bagirwa inama yo guha igihe gihagije ibikorwa bya gisirikare kuko intambara izatinda. Bivuze ko Ubufaransa bwiyemeje gutoza ingabo z’abicanyi ikanabaha intwaro. Ubufaransa bwavugaga ko intambara izaba ndende ndetse ikanakomeza nyuma ya Jenoside, ko yari intambara igomba gutinda.

Ni nayo mpamvu hari telefone yahawe abicanyi : « Telefone idashobora kumvirizwa n’undi muntu yagombaga koroshya ibiganiro hagati ya General Bizimungu na General Huchon, yoherejwe i Kigali. Ibindi bikoresho by’itumanaho cumi na birindwi (17) byaroherejwe nabyo kugira ngo byoroshye itumanaho hagati y’imitwe ya gisirikare yari mu murwa wa Kigali. »

Ni ngombwa kwibutsa na none ko iminsi ine (4) mbere yuko General Huchon na Colonel Rwabalinda bahura, amafaranga 435,000 y’amafaransa yakuwe muri Banki y’igihugu cy’Ubufaransa ashyirwa muri Banki Nkuru y’u Rwanda kugira ngo hishyurwe ibikoresho by’itumanaho Alcatel yari yagurishije u Rwanda kuri iyo tariki.

Hanaganiriwe ku ngano y’intwaro zari zikenewe : « Ibyihutirwaga gushakwa byaraganiriwe : ibisasu by’imbunda nini bya 105 mm, byibura bigeze ku bihumbi bibiri (2,000), amasasu y’imbunda nto zihabwa buri musirikare, bishobotse bikanyura mu bihugu by’inshuti bikikije u Rwanda, imyambaro ya gisirikare, ibikoresho by’itumanaho ».

Mu gihe cya Jenoside, biragaragara rero ko hari aho General Huchon yari ahuriye n’ingabo za Leta zatsembaga Abatutsi.

2.Kwerekana ishusho nziza ya Leta y’abicanyi

General Huchon yavugaga ko bidatinze hagombaga gutangwa ibimenyetso by’uko Leta y’u Rwanda yari ifite impamvu zumvikana zo kurwana intambara, ku buryo amahanga yagombaga kugarurira icyizere u Rwanda, bityo ubufatanye hagati y’u Rwanda n’ibindi bihugu bukaba bwasubukurwa.

Mu gihe General Huchon yashyikiranaga na Colonel Rwabalinda, yamubwiye ko hari ibikorwa byihutirwa n’ibyo mu gihe kiringaniye, bitegerejwe n’Ubufaransa. Kandi Colonel Rwabalinda yarabihamije muri raporo ye :

« (…) General Huchon yanyumvishije ko abasirikare b’Abafaransa bafite inzitizi nyinshi zo kudufasha kubera ibivugwa n’ibinyamakuru bisa nkaho bibogamiye kuri FPR yashoboye kubyigarurira; ko niba nta gikozwe kugirango duhindure ishusho igihugu gifite mu mahanga, abayobozi ba politiki n’aba gisirikare b’u Rwanda nibo bazaryozwa ubwicanyi bwo mu Rwanda. Yabigarutseho kenshi ».

Rwabalinda yashoje avuga ko Leta y’Ubufaransa itazemera gushinjwa kuba ishyigikiye abantu bamaganwa n’amahanga kandi batagira icyo bakora ngo bishinjure. Intambara yo kumvisha ibinyamakuru isura nziza y’u Rwanda yagombaga kwihutishwa, kandi ni nayo yagombaga gutuma nyuma hari ibindi bikorwa byashoboka.

Imishyikirano na General Huchon yabaye mu kwezi kwa Gicurasi 1994, mu gihe Jenoside yari igeze hagati ikorwa, umubare munini cyane w’abatutsi bari bamaze kwicwa. Nyamara Huchon akaba yarakomezaga kuvuga ko byari ngombwa kwerekana isura nziza y’ub Rwanda, bityo amahanga akagarurira Leta y’u Rwanda icyizere.

3.Inkurikizi z’imishyikirano hagati ya General Huchon na Colonel Rwabalinda

Raporo ya Colonel Rwabalinda yashimangiraga ko ubufasha bwa gisirikare Ubufaransa bwahaga u Rwanda butigeze buhagarara nubwo abasirikare b’Abafaransa bari baravuye mu Rwanda na Ambasade y’icyo gihugu yarafunzwe. Huchon niwe ugaragara nk’uwashyiraga mu bikorwa ubwo bufasha.

Ubufaransa bwateguraga ibikorwa byo gutabara ingabo z’u Rwanda (FAR) na Guverinoma ya Theodore Sindikubwabo. General Huchon yatanze igitekerezo cy’ibyakorwa mu binyamakuru:

1) gutanga ibimenyetso byose byerekana ko u Rwanda rufite impamvu zumvikana zo kurwana intambara ;

2) kwerekana ko abayobozi ba politiki n’aba gisirikare b’u Rwanda badakwiye kuryozwa ubwicanyi bwakorerwaga mu Rwanda.

4.Ubutumwa bw’ubutabazi bwa Bernard Kouchner mu Rwanda mu kwezi kwa Gicurasi 1994

Bernard Kouchner yakoreye urugendo mu Rwanda kuva tariki ya 12 kugeza kuya 16 Gicurasi 1994, aje kugerageza gusaba ko MINUAR yajyana impfubyi z’Abanyarwanda mu gihugu cy’Ubufaransa. Imishyikirano ibyerekeye yapfubye tariki ya 16 Gicurasi 1994 kubera ko Interahamwe zabyanze. Kouchner kuva icyo gihe yategereje indege yamucyura.

Bernard Kouchner yagiye i Gitarama aho yahuriye tariki ya 15 Gicurasi 1994 na Minisitiri w’Intebe Jean Kambanda na Perezida Tewodori Sindikubwabo. Kouchner yari yazanywe no gutabara impfubyi zikajyanwa mu Bufaransa kubera ko abo bana bashoboraga kwicwa igihe icyari cyo cyose.

Leta y’abicanyi yakomeje kwakira ubufasha bwa gisirikare bw’Ubufaransa, ibishyigikiwemo n’abasirikare b’icyo gihugu, kandi byemejwe n’abayobozi b’Abafaransa, barangajwe imbere na Perezida Mitterrand.


Dr Bizimana Jean Damascène

Umunyamabanga Nshingwabikorwa

Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside, CNLG




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama