AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Tariki 14 Mata 1994: Abatutsi bari bahungiye i Kibeho barishwe

Yanditswe Apr, 14 2022 17:37 PM | 37,510 Views



Abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi bari bahungiye i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru, bavuga ko bahahungiye bahizeye amakiriro kuko ari ku butaka butagatifu, ariko ibi ngontibyakanze abicanyi kuko tariki ya 14 Mata 1994, interahamwe n'abasirikare babirayemo bakabica.

Abari bahungiye aha i Kibeho ni abari bavuye mu zahoze ari amakomini ya Rwamiko, Mubuga, Kivu, Mudasomwa na Runyinya.

Bugingo Aphrodice na Rugema Jerome ni bamwe mu barokokeye i Kibeho. Bavuga ko n'ubwo benshi mu bari bahungiye i Kibeho bahiciwe, ngo ababashije kurokoka ntibaheranywe n'ayo mateka mabi, ahubwo bariyubatse kuri ubu ngo babayeho neza.

Guverineri w'Intara y'Amajyepfo Kayitesi Alice asaba abantu gukomeza kurangwa n'ubworoherane no muri iyi minsi 100 yo kwibuka, kandi abakifitemo ingengabitekerezo ya Jenoside bakayireka.

Mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kibeho haruhukiyemo imibiri y'Abatutsi bishwe muri Jenoside isaga ibihumbi 30.


Jean Pierre Ndagijimana



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage