Yanditswe Apr, 14 2022 17:37 PM | 36,844 Views
Abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi bari bahungiye i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru, bavuga ko bahahungiye bahizeye amakiriro kuko ari ku butaka butagatifu, ariko ibi ngontibyakanze abicanyi kuko tariki ya 14 Mata 1994, interahamwe n'abasirikare babirayemo bakabica.
Abari bahungiye aha i Kibeho ni abari bavuye mu zahoze ari amakomini ya Rwamiko, Mubuga, Kivu, Mudasomwa na Runyinya.
Bugingo Aphrodice na Rugema Jerome ni bamwe mu barokokeye i Kibeho. Bavuga ko n'ubwo benshi mu bari bahungiye i Kibeho bahiciwe, ngo ababashije kurokoka ntibaheranywe n'ayo mateka mabi, ahubwo bariyubatse kuri ubu ngo babayeho neza.
Guverineri w'Intara y'Amajyepfo Kayitesi Alice asaba abantu gukomeza kurangwa n'ubworoherane no muri iyi minsi 100 yo kwibuka, kandi abakifitemo ingengabitekerezo ya Jenoside bakayireka.
Mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kibeho haruhukiyemo imibiri y'Abatutsi bishwe muri Jenoside isaga ibihumbi 30.
Jean Pierre Ndagijimana
Ababyeyi bagana ibitaro bya Gakoma bishimiye ko byatangiye kuvugururwa
38 minutes
Soma inkuru
Umugaba w'Ingabo za Ghana mu ruzinduko mu Rwanda
Jul 05, 2022
Soma inkuru
Umuryango AVEGA-Agahozo uvuga ko mu minsi 100 yo kwibuka Jenoside intego bari bihaye zimaze kugerwah ...
Jul 03, 2022
Soma inkuru
Imiryango 30 yo muri Muhanga yakemuriwe ikibazo cy’icumbi mu 2021-2022
Jul 03, 2022
Soma inkuru
Abavuga ko Gaz ihenze kurusha amakara babiterwa no kudasobanukirwa- Dr Mujawamariya
Jul 03, 2022
Soma inkuru
Abanyarwanda baba muri Mozambique bakoze umuganda rusange mu kwizihiza umunsi wo kwibohora
Jul 03, 2022
Soma inkuru