Yanditswe Apr, 20 2022 10:40 AM | 68,889 Views
Tariki ya 20 Mata 1994 ni bwo Umwamikazi Rasalie Gicanda yishwe. Umwamikazi Rosalie Gicanda yishwe ku itegeko rya Kapiteni Ildephonse Nizeyimana wari mu kigo cya (ESO) « École des Sous-Officiers”.
Muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Nizeyimana yafatanije n’abandi basirikari bari mu bwicanyi nka Lt Colonel Muvunyi Tharcisse n’abasirikari bo mu Kigo cya gisirikari cya Ngoma cyayoborwaga na Liyetona Ildefonse Hategekimana na Jandarumuri yayoborwaga na Major Cyriaque Habyarabatuma ndetse n’Interahamwe.
Kapiteni Nizeyimana yategetse abasirikari kwica umwamikazi Rosalie Gicanda. Mu baje mu rugo rw’Umwamikazi Rosalie Gicanda rwari hafi y’ibiro bya Komini Ngoma harimo Liyetona Bizimana, bitaga “Rwatsi”, Liyetona Gakwerere, Corporal Aloys Mazimpaka, hamwe na Dr. Kageruka.
Mu rugo bahasanze abandi bahigwaga harimo Jean Damascène Paris, Marie Gasibirege, Aurelie Mukaremera, Callixte Kayigamba na Alphonse Sayidiya. Harimo kandi Uzamukunda Grace. Uyu yararashwe ariko ntiyapfa, yaje kurokoka apfa nyuma ya jenoside azize urupfu rusanzwe, akaba yari umukobwa wa Jean Damascene Paris, akaba ari na we watanze amakuru ya nyayo y’uburyo Umwamikazi Rosalie Gicanda n’abo bari kumwe bishwe.
Abarokotse b’i Mibilizi barifuza ko hubakwa urwibutso rushya
Jun 04, 2022
Soma inkuru
Kigali: Hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 9000 y'abatutsi bishwe muri Jenoside
May 26, 2022
Soma inkuru
Mu rwibutso rwa Jenoside rwa Mugina muri Kamonyi hashyinguwe imibiri 108
Apr 26, 2022
Soma inkuru
Gisagara: Barifuza ko abakoze Jenoside bafungurwa bahabwa inyigisho z'ubumwe n'ubwiyunge
...
Apr 23, 2022
Soma inkuru
Prof Bayisenge yasabye abagize umuryango kwimakaza urukundo no kwitandukanya n'ikibi
Apr 20, 2022
Soma inkuru
Abarokokeye Jenoside muri Gisagara barasaba abagitoteza abayirokotse kuyoboka inzira y'ubumwe n ...
Apr 20, 2022
Soma inkuru