AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Tariki 5 Kamena 1994:Inama y'ingabo na jandarumori yo gukaza intambara no kurangiza irimburwa ry'abatutsi

Yanditswe Jun, 06 2020 08:29 AM | 75,018 Views




Uko Ingabo z’abicanyi zagendaga zitsindwa niko zakazaga ingamba zo kwihutisha iyicwa ry’Abatutsi aho ryabaga ritarakorwa. Imbaraga nyinshi zashyirwaga mu cyiswe “auto-defense civile” bukaba bwari uburyo bwo gukomeza gukwiza intwaro mu Nterahamwe, kwinjiza urubyiruko mu basilikare no kongera ibikoresho byo kwica. Ibi byemezo byose bigaragara mu nyandiko ziri muri Agenda ya KAMBANDA yo muri 1994.

1)  IBYEMEZO BYO KWONGERERA URUBYIRUKO IMYITOZO YA GISILIKARE NO KURUHA INTWARO

Iyi nama yatumijwe na Minisitiri w’Intebe yari igamije ibintu bibiri by’ingenzi. Icya mbere kwari ukureba uburyo Guverinoma ya KAMBANDA n’ingabo zayo bakwisuganya ngo barebe ko bareka gukomeza gutsindwa intambara barwanaga n’Ingabo za FPR-INKOTANYI; icya kabiri kwari ukwiga uburyo Jenoside yo kumaraho Abatutsi yakomeza gukorwa, ikihutishwa hose ku buryo bwose bushoboka.

Hasuzumwe uko ibintu byifashe mu bice Guverinoma yari ikigenzura bya Gisenyi, Ruhengeri, Butare na Kigali y’uburengerazuba. Mu nyandiko za KAMBANDA avuga ko basanze “umwanzi” abarusha imbaraga za gisilikare bakavuga ko biterwa n’impamvu nyinshi. Mu zikomeye bavuze harimo kuba abasilikare babo bagenda bacika intege. Hemejwe ko abakuru b’ingabo bagomba gusobanurira abasilikare akaga abaturage bagira igihugu cyose kiramutse kigaruriwe na FPR.

Banagaragaje ikibazo cy’abasilikare babo b’ibisambo bagenda baba benshi ngo bakiba, cyane cyane imodoka, ndetse n’ikibazo cy’abasilikare bata urugamba bakigendera kandi ntibakurikiranwe, bikarushaho guca intege abasigaye.

Hemejwe ko mu bice bigenzurwa na Guverinoma bakomeza gushyira imbaraga mu gushishikariza urubyiruko kwinjira mu gisilikare, kubaha imyitozo n’intwaro. Batanga urugero ko muri Perefegitura ya Butare na Gikongoro hari abagera kuri magana abiri (200) batangiye iyo myitozo.

Hashimwe ko abanyeshuri bari bacumbikiwe mu Ishuri ry’ubuhinzi n’ubworozi I Butare (EAVK) biganjemo abaje bavanywe I Byumba muri Groupe Scolaire de la Salle bahungishwa imirwano, batangiye guhabwa imyitozo ya gisilikare muri iryo shuri. Birumvikana ko Guverinoma yasabaga ko n’ahandi hose bikwiye gukorwa muri ubwo buryo, urubyiruko rugakomeza guhabwa imyitozo ya gisilikare n’intwaro.

Aba basore babaga bamaze guhabwa imyitozo n’intwaro abenshi muri bo nibo bakoreshwaga mu guha Interahamwe ubufasha mu bwicanyi. Nk’abo banyeshuri b’Abahutu bo muri EAVK bakoze ibikorwa bibi byo kwica bagenzi babo b’Abatutsi, babihawemo urugero n’uwari umuyobozi w’iryo shuri muri 1994, Theophile MBARUSHIMANA. Niwe warashe umunyeshuri wa mbere w’Umututsi mu rwego rwo guha abanyeshuri b’abahutu urugero rubi bagomba gukurikiza bakora Jenoside kandi bahita koko bica abatutsi biganaga n’abari bahahungishirijwe bavanywe i Byumba. MBARUSHIMANA Theophile ni umuhungu wa Yozefu HABYARIMANA-GITERA washyizeho muri 1959 “amategeko 10 y’Abahutu”.

Inama yanemeje ko Banki zose zimurirwa ku Gisenyi hafi y’umupaka wa Kongo, bikaba byari ukugira ngo bizaborohere guhita bimurira amafranga ya Leta muri Kongo igihe bazaba batsinzwe intambara; ibi kandi niko byagenze.

Kubera iyo mpamvu, abakuru b’ingabo biyemeje gukora ibishoboka byose bakarwana ku muhanda wa Kigali-Ruhengeri-Gisenyi kugira ngo utigarurirwa na FPR-INKOTANYI.

2)  IBYEMEZO BYO GUSHISHIKARIZA BA PEREFE NA BA BURUGUMESITIRI GUSHYIRA IMBARA MU BWICANYI

Uretse ibyemezo bya gisilikare, hafashwe n’ingamba za politiki zirimo gukomeza gushishikariza ba Perefe bose na ba Burugumesitiri kwihutisha igikorwa cya “auto-defense civile”, bikaba byaravuga kwihutisha iyicwa ry’Abatutsi, hashingiwe ku mabwiriza yanditswe na Minisitiri w’Intebe Jean KAMBANDA yo ku wa 25 Gicurasi 1994 yagejejwe ku bategetsi bose, barimo ba Perefe na Burugumesitiri. Ayo mabwiriza

Hemejwe ko Guverinoma igomba kugenera “auto-defense civile” ingengo y’imari ihagije, kongera umubare w’abantu binjizwa muri icyo gikorwa no kubongerera intwaro n’ibindi bikoresho bya ngombwa.

Havuzwe kandi ko abantu bize (intiti) harimo abari biteguye gufasha Guverinoma muri icyo gikorwa, cyane cyane ku bijyanye no kurwana urugamba rwo mu itangazamakuru, hagamijwe kugerageza kugarurira Guverinoma y’abicanyi isura nziza. Ibyo ngo basangaga bikwiye gukorwa kuko ngo ingabo za Guverinoma zashinjwanga n’amahanga gukora ubwicanyi zonyine, ngo kandi ubukorwa na FPR bwo ntibuvugwe.

Iyi myumvire idahwitse yari ukwirengagiza ko FPR-INKOTANYI mu bice byose yagendaga yigarurira hari abanyamakuru b’abanyamahanga n’abakozi bo mu Miryango y’ubutabazi ku buryo iyo haba ubwicanyi bwateguwe bayitirira, hatari kubura ababuvuga.

Bagaragaje ko ubundi buryo bwo kugarurira isura nziza Guverinoma ari ubwo kureba uko bareshya Abatutsi bamwe kugira ngo bahungire mu gice cyagenzurwaga na Guverinoma, ngo bakabarinda, mu rwego rwo kugaragaza ko Guverinoma idashobora gukora Jenoside ngo ibe inacungira umutekano Abatutsi bayihungiyeho.

3)  INGABO ZA GUVERINOMA YA KAMBANDA ZEMEJE KO INKOTANYI ZIBARUSHA UBUHANGA NA DISIPULINE

KAMBANDA yanditse muri Agenda ye ko abakuru b’ingabo bamugaragarije ko kimwe mu bituma FPR-INKOTANYI ibarusha ubuhanga butuma igenda ibatsinda ku rugamba ari ugushyira hamwe kuyiranga mu nzego zayo zose, cyane cyane muri politiki n’igisilikare (unite politique et militaire).

Ikindi bagaragaje mu buhanga bwa FPR-INKOTANYI ni ukuba abasilikare bayo bitanga ku rugamba batizigamye, bitandukanye n’aba Guverinoma, ngo kandi bakaba barahawe imyitozo ihagije n’amasomo y’imyitwarire yo mu rwego rwo hejuru kurusha abasilikare ba Guverinoma.

Hanavuzwe ko FPR-INKOTANYI ifite uburyo bunoze bwo gutegura urugamba no gukurikirana umunsi ku munsi imgendekere yarwo kandi mu bwitange bwinshi.

Mu ntege nke bagerekaga kuri FPR-INKOTANYI bavugaga ko abaturage batayikunda ko rero ariyo mpamvu ubukangurambaga bugomba gukomeza mu baturage, bakarushaho kubangisha FPR, bityo bashishikarizwe guhunga igihugu bose.

UMWANZURO

Inama za Guverinoma n’izo mu rwego rwa gisilikare zabaye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi zose zerekana uburyo Guverinoma ya KAMBANDA yashyize mu bikorwa umugambi wa Jenoside wari warateguwe mbere ya mata 1994 wo kumaraho Abatutsi. Ihanurwa ry’indege ya Perezida HABYARIMANA yabaye urwitwazo rwo kugera kuri uwo mugambi mubisha.

Kigali, 05 Kamena 2020

Dr BIZIMANA Jean Damascène

Umunyamabanga Nshingwabikorwa

Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside, CNLG



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage