AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

Tariki 9 Mata 1994: Ingabo z’Abafaransa muri Opération Amaryllis zateraranye Abatutsi mu maboko y’abicanyi

Yanditswe Apr, 09 2021 06:06 AM | 100,807 Views



Tariki ya 9 Mata, nibwo icyo Abafaransa bise « Operation Turquoise » yatangiye mu Rwanda kugera 12 Mata. Igisobanuro cy’iyo operasiyo kwari ugucyura Abafaransa n’abanyamahanga bari mu Rwanda. Iyo operasiyo yabaye igihe abantu bicwaga cyane muri Kigali n’ahandi henshi mu gihugu, bicwa n’abasirikari n’Interahamwe. 

Izo ngabo z’Abafaransa zarebaga abicwaga nyamara ntibigeze babatabara, barabaretse baricwa bikomereza gucyura bene wabo. 

Abafaransa ntibashatse gutabara kugira ngo bahagarike ubwicanyi bwakorerwaga mu maso yabo, cyane cyane ku kibuga cy’indege cya Kanombe no ku muhanda uva ku kibuga cy’indege ugana mu mujyi hagati. Bahasize benshi babasigira Interahamwe. 

Hari Abatutsi bari bashoboye kurira mu modoka z’abasirikari b’Abafaransa zacyuraga abanyamahanga, ariko bagera kuri bariyeri bakabakuramo bakabicira imbere y’ingabo z’Abafaransa. 

Imiryango yarimo abashakanye hagati y’Umufaransa n’Umunyarwanda barabatandukanije, abanze gutandukana barabasiga. Mu marira menshi, abagore bashakanye n’Abanyarwanda b’Abatutsi basabye ko abo bashakanye n’abana babo babatwara baranga. 

Abakozi ba ambasade y’Ubufaransa mu Rwanda cyane cyane Abatutsi barasigaye, abenshi baricwa. 

Nyamara, ambasade y’Ubufaransa yafunguriye imiryango yayo umuryango wa w’uwahoze ari Perezida, abari mu mutwe w’abicanyi bashyizweho la Leta yariho, n’ibyegera bya Habyarimana byari ku isonga ry’Akazu. Abatutsi bageragezaga kurira urukuta rwa ambasade y’Ubufaransa barakubitwaga bakabasubiza inyuma, interahamwe zirabica. 

Abakozi bo mu nzu yareraga imfubyi « orphelinat Ste Agathe » yari iya Agata Kanziga umugore wa Perezida Habyarimana barabatwaye, ariko Ubufaransa bwima ubuhungiro abana ba nyakwigendera minisitiri w’intebe Agathe Uwilingiyimana, wari umaze iminsi ibiri yishwe n’abasirikari b’U Rwanda bayobowe na Majoro Bernard Ntuyahaga. 

Icyemezo cyo gucyura Abafaransa nticyafashwe indege ya Habyarimana ikimara guhanurwa cyangwa se iminsi ibiri yakurikiyeho, icyo cyemezo cyafashwe n’abanyepolitiki bashakaga guha ingufu ingabo z’u Rwanda zari ku rugamba. 

Tariki ya 8 Mata 1994, umuryango wa Habyarimana n’abandi bahezanguni buriye indege z’Abafaransa bajyanwa i Bangui, bakomereza i Paris. 

Mu ntagondwa z’abajenosideri batwawe n’ingabo z’Abafaransa harimo Felisiyani Kabuga wabaye umushoramari wa Jenoside, akaba Perezida wa Komite y’agateganyo y’isanduku yo kuramira umutekano w’igihugu na Perezida wa Komite ya Radiyo RTLM yari igikoresho cy’ubutegetsi bubi cyo kwamamaza ikorwa rya jenoside. Uwo Felicien Kabuga niwe watumiye mu mahanga toni 25 z’imihoro mu Ugushyingo 1993, n’indi mipanga 50,000 muri Werurwe 1994. 

Felicien Kabuga yari agishakishwa n’ubutabera mpuzamahanga hashize imyaka 26 yose, yaje gufatwa tariki ya 17 Gicurasi 2020 mu nkengero z’umujyi wa Paris. 

Aregwa icyaha cya jenoside, gushishikariza mu ruhame gukora jenoside, ubwumvikane mu gukora jenoside n’ibindi byaha byibasiye inyoko muntu (Gutoteza, kurimbura abantu). 

Kuri urwo rutonde hari na Ferdinand Nahimana, intiti yari izwi cyane, umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda. Ferdinand Nahimana yabaye Diregiteri wa ORINFOR anaba umwe mu bashinze RLTM. Yakoresheje radiyo, kuko ariyo ishobora kugera ku bantu benshi, mu gukwirakwiza urwango n’urugomo. 

Nahimana yakatiwe igifungo cy’imyaka 30 kubera ” kuba yarashishikarije mu ruhame gukora jenoside no gutotezaa bigize icyaha cyibasiye inyoko muntu akoresheje ibiganiro bya RLTM” 

Ishyirwaho rya guverinoma y’abicanyi yari iyobowe na Kambanda 

Mu gitondo cy’itariki ya 8 Mata, Bagosora yakoranije abayobozi bagize Hutu￾Power, kugira ngo bashyireho guverinoma, bose bavaga mu mashyaka y’abahezanguni. Ishyirwaho ry’iyo guverinoma ryabereye muri ambasade y’Abafaransa bihagarariwe na Ambasaderi w’Ubufaransa mu Rwanda, Jean-Michel Marlaud. 

MRND yari ihagarariwe na Matayo Ngirumpatse, Edouard Karemera, visi Perezida we na Joseph Nzirorera, Umunyamabanga Mukuru; MDR ihagarariwe na Froduald Karamira, Donat Murego, PL ihagarariwe na Justin Mugenzi na Agnes Ntamabyaliro. PSD yari ihagarariwe na François Ndungutse na Hyacinthe Nsengiyumva Rafiki, PDC ihagarariwe na Jean-Marie Vianney Sibomana, Célestin Kabanda na Gaspard Ruhumuliza. 

MRND yashyizeho Dr Théodore Sindikubwabo nka Perezida wa Repubulika, Bagosora nawe ashyiraho Jean Kambanda ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe. 

Iyo guverinoma yari ifite gahunda imwe gusa : gutanga umurongo w’uko Jenoside igomba gukorwa mu gihugu cyose, gutanga intwaro, gukangurira abaturage gukora Jenoside no kuyisobanura mu mahanga. 

Abatutsi biciwe kuri Paruwasi Gatolika yitiriwe Mutagatifu Visenti wa Pallotti i Gikondo muri Kigali 

Tariki ya 09 Mata 1994, Interahamwe, abasirikare n’abajandarume bishe Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi gatulika yitiriwe Mutagatifu Vicenti wa Paloti i Gikondo bagera kuri 500. Kuri uwo munsi, Ingabo za Loni ziboneye ubwicanyi bwakorewe Abatutsi biganjemo abana muri kiliziya i Gikondo. 

Uyu munsi kandi ni na bwo abasirikare ba Leta batwitse Abatutsi bari bahungiye mu Mudugudu wa Nyakabanda II munsi ya Hoteli Baobab. 

Ikinyamakuru cy’abafaransa Libération nicyo cya mbere cyise ubwo bwicanyi jenoside, mu nyandiko yanditswe n’umunyamakuru Philippe Ceppi wari mu Rwanda igihe cya Jenoside. 

Abatutsi bakomeje kwicwa ahantu hanyuranye mu gihugu: muri Kibungo, Kigali, Ruhengeri na Kibuye 

Kuri uyu munsi kandi Abatutsi bari bahungiye ku misozi ya Murama, Murundi, Mwiri, Nyamirama na Kabare mu Karere ka Kayonza, kimwe n’abari bahungiye kuri Paruwasi gatolika ya Kabuye mu Murenge wa Jabana mu Karere ka Gasabo barishwe. 

Interahamwe zishe Abatutsi muri Segiteri Nyagatare I mu Karere ka Nyagatare ndetse n’abari bahungiye kuri Paruwasi ya Zaza muri Kibungo aho guhera tariki ya 09. Ubwo bwicanyi bwarakomeje, ababarirwa hagati ya 500 na 800 bishwe. 

Guhera tariki ya 9 mata, Interahamwe zatangiye kwica Abatutsi bari bahungiye i Kiramuruzi mu Karere ka Gatsibo, hamwe n’abari bahungiye ku musozi wa Nyamagumba muri Komine Mabanza muri Perefegitura ya Kibuye. Abatutsi birwanyeho iminsi itanu (9 Mata-14 Mata), hishwe Abatutsi barenga 12000. 

Kuri uyu munsi nanone, hishwe Abatutsi bari bahungiye i Nyabikenke, ku biro byahoze ari iby’umurenge wa Karama muri Bumbogo ndetse n’ahandi hantu hatandukanye harimo i Cyabingo , muri Perefegitura ya Ruhengeri, muri centre y’ubucuruzi ya Karamano mu Mataba mu Karere ka Gakenke, ku Rusengero rw’Ababatisiti rwa Rusiza muri Kabumba, Perefegitura ya Gisenyi, muri Kiliziya ya Nyundo no mu nkengero zayo, ndetse no muri Maternite ya Nyundo muri Perefegitura ya Gisenyi, ubu ni mu Karere ka Rubavu. 

Ahitwa mu Kivuruga muri Komini Cyabingo hari huzuye abasirikare batangiraga Abatutsi bageragezaga guhunga. Uretse aho kuri bariyeri, Abatutsi biciwe i Cyabingo na Busengo. Interahamwe zabishe zazaga kuri kaburimbo ahitwa kuri Mukinga zifite ibiganza by’abo zamaze kwica; zigakomereza kuri Paruwasi katolika ya Rwaza mu yari Komine Ruhondo kwica abandi. 

Byakuwe mu gitabo cya CNLG: ITEGURWA N’ISHYIRWA MU BIKORWA RY’UMUGAMBI WA JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU RWANDA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira