AGEZWEHO

  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...
  • Amateka ya Mohamood Thabani warohoye imibiri y'Abatutsi mu Kiyaga cya Victoria – Soma inkuru...

U Bubiligi bwahaye u Rwanda ubushakashatsi bwakoze muri 1923 bw'ahari amabuye y'agaciro

Yanditswe Mar, 01 2020 07:46 AM | 35,651 Views



Igihugu cy'u Bubiligi kimaze guha u Rwanda impapuro zisaga ibihumbi 10 zikubiyemo amakuru arebana n'ubushakashatsi cyakoze guhera mu 1923 ku hantu haba hari amabuye y'agaciro. 

Ni inkuru nziza ku nzego zifite aho zihuriye n'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro kuko ngo bizoroha kumenya neza aho ayo mabuye aherereye.

Ntagahoraho Theoneste ni umwe mu barangije kwiga mu ishami ry'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro muri Kaminuza y'u Rwanda. Ari mu cyumba kibikwamo amadosiye afitanye isano n'amateka y'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro mu Rwanda mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe gazi, mine na petrroli. Ari kubika aya madosiye mu buryo bw'ikoranabuhanga rigezweho kugira ngo atangirika kandi uzayakenera wese igihe icyo ari cyo cyose ayabone bitamugoye ndetse ku buntu. We na Habumugisha Olivier bemeza ko iyi ari intambwe ikomeye.

Ntagahoraho ati  "Stage ikurikiraho ni ugufata document ukayigira digital, ukayiscana ukareba ibihuje amakuru byose ukabikora ukwabyo ku buryo umuntu uzabisoma azagira amakuru yuzuye; duhita tubyohereza kuri server kugira ngo bibe bifite umutekano."

Habumugisha ati "Niba ari Karongi izakwereka ngo umurenge ni uyu akagari ni aka. Ukamenya niba ari ibya Rutongo, Karuruma n'ahandi ku buryo umuntu nakenera kumenya geological map azahita ayishaka akayibona."

Ubu buryo bwo kubika amakuru ajyanye n'amabuye y'agaciro burakorwa n'ikigo gishinzwe ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, petrole na Gaz. Ubu buryo buhuriranye n'uko u Bubirigi na bwo bwamaze guha u Rwanda dosiye zisaga ibihumbi 10 zikubiyemo amakuru y'ahaba hari amabuye y'agaciro hirya no hino mu gihugu. 

Aya makuru yakusanyijwe guhera mu mwaka wa 1923 igihe iki gihugu cyari gikolonije u Rwanda. 

Ambasaderi w'u Bubiligi mu Rwanda Benoit Ryelandt asobanura ko yizeye ko aya makuru azagira byinshi agaragaza byanafasha urwego rw'ubucukuzi bw'agaciro mu Rwanda.

Ati" Ibi si ibintu byikora mu cyumweru kimwe cyangwa amezi, ni ibintu bitinda cyane kuko na byo ni byinshi, bibitse mu buryo butandukanye kandi byakusanyijwe imyaka myinshi, bifata igihe ariko icy'ingenzi ni uko ibyo tumaze gutanga bizazamura urwego rw'amabuye y'agaciro mu Rwanda."

Iyi ni inkuru nziza ku bacukuzi b'amabuye y'agaciro mu Rwanda kuko n'ubwo uru rwego rutamaze igihe kinini rukora uyu murimo, ngo amakuru akubiye muri izi dosiye azafasha cyane mu kazi kabo ka buri munsi nk'uko bisobanurwa na Malic Kalima ukuriye ihuriro ry'abacukuzi b'amabuye y'agaciro mu Rwanda.

Yagize ayi "Ni bimwe mu bigiye kudufasha ku byo Ababiligi bakoze mu mabuye y'agaciro, hari raporo bari barabitse. Kuba babidushyikirije bishobora kuzadufasha. Hari ibyo bashoboye gutanga mu bucukuzi ariko hari n'ibindi bagiye batwara ariko ubwo bagaragaje ko bashobora kurekura ni kimwe mu byo twashima."

Nyuma y'imyaka hafi 100, ni ubwa mbere amakuru arebana n'ubushakashatsi bw'ahaba hari amabuye y'agaciro atanzwe n'igihugu cy'Ububiligi. Abafite aho bahuriye n'uru rwego bakaba basobanura ko hari icyizere ko hari andi makuru ajyanye n'uru rwego yazatangwa n'iki gihugu mu minsi iri imbere.

Jean Claude MUTUYEYEZU



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize