AGEZWEHO

  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...
  • Gatsibo: Bijejwe guhabwa umuhanda wa Kaburimbo amaso ahera mu kirere – Soma inkuru...

U Bufaransa bugiye gufata umwanzuro ku iperereza ku iraswa ry’indege ya Habyarimana

Yanditswe Jul, 01 2020 12:35 PM | 165,383 Views



Imiryango iharanira inyungu z'Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yo mu Rwanda no mu mahanga, irasaba ko inyungu za politiki zitabangamira ubutabera mu kugaragaza ukuri kuvuye mu iperereza ryakozwe n’uruhande rw’u Bufransa ku ihanurwa ry’indege y’uwari Perezida w’u Rwanda mu 1994 Juvenal Habyarimana.

Ni mu gihe kuri uyu wa Gatanu urukiko rw'ubujurire rw'i Paris ruzasoma umwanzuro kuri iri perereza rimaze imyaka 22.

Hashize imyaka 22 ubutabera ku ruhande rw'u Bufaransa bukora iperereza ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana ryabaye mu ijoro rya tariki 6 Mata 1994.

Perezida w’Umuryango uharanira inyungu z'Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, IBUKA, Prof Jean Pierre Dusingizemungu avuga ko inyungu za politiki zagiye zisa n’izivanga mu butabera ku kuri kuri iyi dosiye.

Yagize ati “Habayeho ukutigenga ku butabera k' Bufaransa, bishingiye ahanini kuri politiki y'u Bufaransa ndetse n'abayobozi batandukanye mu Bufaransa bagiye bashyigikira abateguye bakanakora jenoside yakorewe abatutsi. Twumva ko ari byo byatumye ubutabera budindira, ubu tukaba twizera ko ubutabera buzaba bwigenga, kandi n'icyemezo kizafatwa ku wa Gatanu kizaba gishingiye ku bwigenge bw'ubutabera.”

Kuri uyu wa gatanu tariki 3 Nyakanga 2020, ni bwo Urukiko rw'Ubujurire rw'i Paris ruzatangaza umwanzuro ku byavuye mu iperereza ku iraswa ry'indege y'uwahoze ari perezida w'u Rwanda.

Umuryango Survie, wamagana ukwivanga kw'u Bufaransa muri politiki ya Afurika, uvuga ko ugushyira ukuri ahagaragara ari ryo shingiro rya byose.

Martin David umunyamuryango wawo, asanga umwanzuro uzafatwa wakagombye kuzirikikana ibyo.

Yagize ati “Dutegereje ko icyemezo kizafatwa tariki 3, kigomba kuba gikubeyemo ibintu 2, icya mbere gusubika gukurikirana FPR ku ruhare mu iraswa ry'indege. Ku rundi ruhande turifuza ko habaho gusubukura iperereza ku bahezanguni b’abahutu kubera ko ari bo batanze itegeko ryo kurasa indege hakiyongeraho n'abacanshuro bazanywe n'u Bufaransa cyangwa se Ingabo z' Abafaransa ubwazo.”

Ku rundi ruhande ariko, Prof Dusingizemungu, avuga ko habayeho kudaha agaciro iperereza na raporo zakozwe n’uruhande rw'u Rwanda.   

Ati “Cyane cyane muzi komisiyo Mutsinzi, yerekanye ko abarashe indege bari mu bice bya za Kanombe, kandi i Kanombe tuzi neza abari bahari, tuzi neza ko bari abasirikare bo kwa Habyarimana, rero twizera ko umwanzuro watangwa ugomba kuba uhuye n’uwo nguwo.”

Martin David avuga ko urwicyekwe rwa bamwe mu banyepolitiki b'Abafaransa rutashoboraga gutuma hari igikorwa kiganisha ku kuri.

Ati “ Kuri twe kuba icyemezo cy'uru rukiko kigiye gufatwa nyuma y'imyaka hafi 26 bibaye, ndetse na  nyuma y'imyaka 22 iperereza ritangiye, ni uko habayemo ukuboko kwa politiki mu iperereza, aho uko kuboko kwashakagaga ko iperereza ryerekeza ku ruhande rumwe, kugira ngo bidashyira Leta y'u bufaransa mu bibazo.”

Mu kiganiro aherutse kugirana n'ikinyamakuru Jeune Afrique, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko nta cyari gikwiye gusubiza inyuma intambwe imaze guterwa mu kuvugurura umubano w’ibihugu byombi.

Yagize ati “Ni imibanire irushaho kumera neza kuva aho Perezida Macron atangiye imirimo ye, kandi ikaba imibanire itandukanye cyane n’uko byahoze. Birumvikana kandi ko ibyo bose bitari mu biganza byanjye cyangwa  ibye, twenyine. Icyo gihe hazamo n’imiterere ya politiki ya buri gihugu mu buryo bwagutse akaba ari na byo binagira urundi ruhare mu mibanire nk’iyo, ariko ubushake bwa politiki bwo kubiganisha heza buriho ku mpande zombi. Kandi na bwo ntabwo ari ibintu byikoze gutyo gusa kuba ubu muri rusange imibanire y’u Bufaransa na Afrika irushaho kuba myiza muri rusange.”

Yunzemo ati “Mu bireba u Rwanda rero,  imibanire yarwo n’u Bufaransa ni ibintu ubu mbona ko ari bishya kandi bidafite aho bihurira n’uko byari bimeze mbere, byasubiwemo birushaho kuba byiza, na ho ibyahise ntekereza ko turi kubirenga.”

Mu Kuboza umwaka wa 2017 ni bwo abacamanza b’abafaransa Jean-Marc Herbaut, Marc Trévedic na Nathalie Poux bafashe icyemezo cyo gushyingura dosiye  kubera kubura ibimenyetso ku ku iraswa ry'indege ya Habyarima.


Eddy SABITI



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama