Yanditswe Nov, 07 2021 17:15 PM | 34,183 Views
Kuri iki Cyumweru, igihugu cy’u Bushinwa cyashyikirije u Rwanda inkunga y’inkingo ibihumbi 300 za Covid 19 zo mu bwoko bwa Sinopharm zikorerwa muri iki gihugu.
Ku ruhande rw’u Rwanda zakiriwe na Dr Tuyishime Albert, umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya indwara mu kigo cy’ubuzima RBC, naho ku ruhande rw’u Bushinwa zitangwa na Wang Jiaxin, umujyanama mu by’umukungu n’ubucuruzi muri ambasade yabo mu Rwanda.
Uyu muyobozi yatangaje ko ibihugu byombi bikomeje gufatanya mu guhangana n’icyorerezo cya Covid19, kuva cyakwaduka mu Rwanda.
Yagize ati "Ntekereza
ko ibi bigaragaza ubufatanye ndetse n’ubushuti hagati y’u Bushinwa n’u Rwanda.
Kuva icyorezo cya covid19 cyakwaduka ibihugu byarakoranye cyane mu buryo bwa
hafi, u Bushinwa bwatanze inkunga y’ibikoresho byo gupima covid19 bitandukanye,
kandi u Rwanda rwiyemeje gukingira 60% by’abaturage umwaka utaha utararangira."
RBC ivuga ko izi nkingo zije gufasha mu gukomeza gahunda yo kongera umubare w’abakingirwa mu turere two hanze ya Kigali, kuko ari ho hashyizwe ingufu."
Dr Tuyishime yagize "Gahunda dufite ni uko zitagomba kujya mu bubiko, zigomba guhita zigezwa aho zitangirwa zigahabwa abo zagenewe, ubushobozi ndetse n’ibikenewe kugira ngo zihite zijyanwa burahari, zizatangwa mu turere dutandukanye duhitamo bitewe n’uko icyorezo kimeze, ariko na none n’aho gukingira bigeze muri utwo turere."
"Igikurikiraho rero iyo tumenye aho zigomba kujya ni ibintu bitarenza amasaha abiri nyuma yo kuzakira, duhita dukorana n’inzego z’ibanze ndetse n’ibitaro ku buryo n’umunsi ukurikiyeho zirara zigeze aho zigomba gutangirwa, bityo abaturage bakaba bashobora gutangira gukingirwa kuri uwo munsi."
Izi nkingo ni iza kabiri u Bushinwa buhaye u Rwanda, kuko izindi ibihumbi 200 zahageze muri Kanama uyu mwaka zikaba ziyongeyeho iz’uyu munsi zikaba doze ibihumbi 500.
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
Apr 24, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru