AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

U Buyapani bwahaye RRA ibikoresho birimo ubwato buzifashishwa gutahura abakora magendu mu mazi

Yanditswe Apr, 17 2021 14:21 PM | 29,547 Views



Ikigo cy’Abayapani gishinzwe ubutwererane mpuzamahanga, JICA cyahaye ikigo cy'igihugu cy'imisoro n'amahoro, RRA  ibikoresho bizifashishwa mu kugenzura ibikorwa by'ubucuruzi bikorerwa ku mipaka u Rwanda ruhuriraho n'ibihugu byo mu karere.

Ni ibikoresho birimo ubwato bugenzura ibicuruzwa binyura mu kiyaga cya Kivu, imodoka ebyiri, icyuma cyigenzura imizigo, X-ray baggage Scanner, ndetse n'ibindi bikoresho byo kwirinda Covid 19 birimo imiti isukura intoki ndetse n'udupfukamunwa.

Ibi bikoresho byose  bifite agaciro k’ibihumbi 760 by'amadolari ya Amerika.

Komiseri mukuru wa RRA, Bizimana Ruganintwali Pascal yemeza ko kuba imisoro ari kimwe mu bifatiye runini ubukungu bw'igihugu, ibi bikoresho bije kongera imbaraga mu micungire y'ibicuruzwa bica ku mipaka y'u Rwanda, n'uburyo bishoreshwamo mu rwego rwo kurwanya magendu ikorerwa hirya no hino ku mipaka.

Yagize ati “Ibi bikoresho bije kongera ubushobozi RRA ngo irusheho gukusanya amafaranga y’imisoro ari nayo afasha igihugu, izi modoka zizajya zifashishwa  kurikirana ubu buryo bwa magendu mu gihe ubwato bwo buri mu mazi.”

Bizimana avuga ko magendu isanzwe iriho, hakaba hari ikorerwa ku butaka ariko hari n’ikorerwa mu mazi y’ikiyaga cya Kivu, ubu butwato bukaba bugiye gufasha gukurikirana magendu byoroha cyane.

Ambasaderi w'Ubuyapani mu Rwanda,  Imai Masahiro avuga ko batekereje guha ibi bikoresho u Rwanda mu rwego rwo gukomeza ubufatanye u Rwanda rusanzwe rufitanye n'Ubuyapani, mu nzego zitandukanye kandi ko ubu bufatanye na leta y'u Rwanda buzakomeza gutezwa imbere.

Yagize ati ''U Rwanda ni izingiro ry'akarere k'ibiyaga bigari, nka guverinimo y'Ubuyapani dufata  u Rwanda nk'igihugu cy'ingenzi cyane mu karere, iyi niyo mpamvu twifuza ko u Rwanda rukomeza gukora ibyo rukora nk'ubucuruzi mu mutekano usesuye.”

Avuga ko uwo mutekano mu bucuruzi ari ingenzi cyane, akaba aribyo biri gutuma bakomeza gufasha ikigo cy'imisoro n'amahoro mu kugiha ibikoresho bikoreshwa ku mipaka.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama