Yanditswe May, 06 2019 20:23 PM | 6,996 Views
U Rwanda rwihaye intego yo kugabanya impanuka zo mu muhanda ku gipimo cya
40% hifashishijwe ubukangurambaga buzamara umwaka bugamije guhindura imyumvire
y’abakoresha umuhanda.
Mu bukangurambaga buzamara icyumweru bwatangijwe kuri uyu wa mbere, abatwara ibinyabiziga, abakozi b’ibigo bitwara abagenzi bikorera mu mujyi wa Kigali na bamwe mu bapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda, bakoze urugendo ruva ku Gishushu rwerekeza i Remera kuri Petit Stade.
Umuvugizi wa polisi CP John Bosco Kabera avuga ko muri iki cyumweru ubukangurambaga buzagera ku byiciro binyuranye by’abantu bagira uruhare mu gukumira impanuka :
Agira ati "Muri iyi gahunda hazahugurwa abamotari, hazaguhurwa abatwara coasters zijya mu ntara, hazahugurwa abo mu mashuri, kandi bagire gahunda ihamye yo gushyira ubuzima bwabo mu maboko kuko ntabwo umuntu yagutwara uko yiboneye, ukwiye kugira uruhare ukamubwira uti ibyo ukora ntabwo byemewe.’’
Umunyamabanga wa Leta Muri Minisiteri y’ibikorwa remezo ushinzwe gutwara abantu n’ibintu Uwihanganye Jean de Dieu yemeza ko 80% by’impanuka zishingiye ku myitwarire ku buryo kuyihindura bisaba inyigisho:
Imibare iherutse gushyirwa ahagaragara n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima igaragaza ko mu mwaka ushize wa 2018 abantu 1.200.000 ku isi bapfuye bazize impanuka z’ibinyabiziga, naho abagera ku 50.000.000 bamugazwa na zo. Mu Rwanda mu mwaka ushize wa 2018, impanuka zahitanye abantu 465 zikomerekeramo abagera kuri 654.
Mu bukangurambaga polisi y’u Rwanda iteganya gukora umwaka wose, buzaba bufite intego yo kugabanya impanuka z’ibinyabiziga ku kigero cya 40% dore ko mu isuzuma ryakozwe byagaragaye ko iyo bukozwe mu cyumweru impanuka zigabanuka kuri icyo gipimo.
Inkuru ya John Bicamumpaka
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru