Yanditswe Mar, 25 2019 07:35 AM | 5,068 Views
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yaraye yakiriye anagirana ibiganiro na mugenzi we wa Repulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi.
Umukuru w'Igihugu cya Congo Kinshasa Felix Tshisekedi ari mu Rwanda aho yaje kwitabira Inama Mpuzamahanga y’Ihuriro ry’Abayobozi b’Ibigo muri Afurika [Africa CEO Forum] itangira imirimo kuri uyu wa Mbere tariki 25 Werurwe 2019.
Uretse Perezida Felix Tshisekedi, u Rwanda rwakiriye n'abandi bakuru b'ibihugu na za Guverinoma barimo Perezida w’Igihugu cya Ethiopia Madamu Sahle-Work-Zewde, Perezida wa Togo Faure Gnassingbé na Minisitiri w'Intebe wa Côte d’Ivoire Amadou Gon Coulibaly.
Iyi Nama Mpuzamahanga y’Ihuriro ry’Abayobozi b’Ibigo muri Africa (Africa CEO Forum) ibaye ku nshuro ya karindwi. Ihuriza hamwe abayobozi bakomeye mu bigo byigenga, ibya Leta n’ibindi bifite aho bihuriye n’iterambere ry’ubukungu muri Afurika basaga 1,500 biga ku iterambere ry’abikorera n’uruhare rwabo ku hazaza ha Afurika.
Iyi nama itegurwa n’ikigo Jeune Afrique Media Group gifite ikinyamakuru Jeune Afrique, gifatanyije na Sosiyete y’Abasuwisi, Rainbow Unlimited izobereye mu gutegura inama zikomeye zijyanye n’ubukungu.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru