AGEZWEHO

  • Abarokokeye Jenoside muri Ste Famille bavuze inzira y’umusaraba banyuzemo – Soma inkuru...
  • Uganda yiyemeje guhashya icyasubiza Akarere mu icuraburindi nk’irya Jenoside yakorewe Abatutsi – Soma inkuru...

U Rwanda mu bihugu 5 bya Afurika biza ku isonga mu iterambere ry'ubukungu

Yanditswe Apr, 26 2016 11:25 AM | 1,409 Views



Raporo y'ikigega mpuzamahanga cy'imari, IMF, cyo mu mwaka w'2016 cyatangajwe kuri uyu wa 2 kigaragaza ko u Rwanda ruri mu bihugu 5 bya Afurika biza ku isonga mu kwihuta mu iterambere ry'ubukungu. Iki cyegeranyo cyerekana na none ko kubera ishoramari rikomeje gushyirwa mu bikorwaremezo ndetse n'ikoreshwa ry'umutungo w'ibihugu, Cote d'Ivoire, Kenya, u Rwanda, Senegal na Tanzania byitezweho kuyobora ibindi bihugu bya Afrika yo munsi y'ubutayu uyu mwaka n'utaha, kuko bizaba bifite umuvuduko uri hagati ya 6-7%.

Gusa ariko igihugu cya Cote d'Ivoire mu mwaka w'2016 ni cyo gifatwa nk'icya mbere mu kwihuta mu bukungu ku mugabane wose wa Afurika ku gipimo cy' 8,5%. Tanzania iza ku mwanya wa 2 n'umuvuduko uri munsi ya 7% naho Senegal ni iya 3 n'izamuka ry'ubukungu rya 6,6%.

U Rwanda ruza ku mwanya wa 5 iki cyegeranyo kivuga ko rwazamutse mu bukungu mu buryo butangaje, kuva nyuma ya genocide yakorewe abatutsi. Rufatwa kandi nk'igihugu kiri mu byitwara neza mu kuvugurura ibijyanye n'ishoramari n'ubucuruzi ndetse no koroshya ishoramari.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu