AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

U Rwanda na Botswana biyemeje gushyiraho ubufatanye mu ishoramari hagati y’ibihugu byombi

Yanditswe Apr, 29 2022 20:17 PM | 136,556 Views



Abikorera bo mu Rwanda na Botswana, bemeranijwe guhura kenshi kugira ngo babone amakuru ahagije arebana n'ahari amahirwe y'ishoramari kuko ibi bihugu byombi bikeneye kuzamura ubukungu bwabyo. 

Gusa ku rundi ruhande ngo ubushake bwa politiki buhari buzatuma ubufatanye mu ishoramari burushaho kubyazwa umusaruro.

Ibigo n'amasosiyete y'abashoramari yo mu gihugu cya Botswana yahuye na bamwe mu bagarariye abikorera bo mu Rwanda, aho intego ari uguhanahana amakuru ku nzego zikeneye gushorwamo imari hagati y'ibi bihugu. 

Umuyobozi mukuru w'ikigo gishinzwe ishoramari n'ubucuruzi muri Botswana, Keletsisiste Olebile agaragaza ko abashoramari bo mu Rwanda na Botswana bakeneranye kugira ngo bazamure ubukungu bw'ibihugu byabo kuko ibyo gukora bihari ku mpande zombi.

Yagize ati "Uyu munsi twazanye ibigo 33 zaje kureba amahirwe y'ubucuruzi muri iki gihugu kandi tukaba twizera ko vuba tuzabona abikorera bo mu Rwanda baje muri Botswana, ni iby'agaciro cyane kwagura imikoranire nk'iyi kandi twishimira ko hari zimwe muri kampany zacu zatangiye gukorera i Kigali, niyo mpamvu umunyafurika ntaho akwiye guhezwa kandi tuzabona ukwiyongera kwa kampany ziva mu Rwanda no muri Botswana."

Ubukungu bwa Botswana bushingiye ku bukerarugendo ndetse n'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro y'ubwoko butandukanye ndetse n'ubukerarugendo, iki gihugu gituwe kandi na miliyoni 2 n'ibihumbi 300 by'abaturage ku buso bwa kilometero kare ibihumbi 582. 

Visi perezida w'urugaga rw'abikorera mu Rwanda, Mubiligi Jean Francoise avuga ko iki gihugu gifite amahirwe akwiye kubyazwa umusaruro n'abikorera bo mu Rwanda.

Inzego z'abikorera ku mpande zombi kandi zasinye amasezerano akubiyemo ibirebana n'ikurwaho ry'inzitizi izo ari zo zose zatuma ubucuruzi n'ishoramari bitoroshywa, ibintu minisitiri w'ububanyi n'amahanga n'ubutwererane, Dr Vincent Biruta asanga aya masezerano y'ubufatanye azatanga umusaruro wifuzwa cyane ko ubushake bwa politiki ku mpande zombi buhari.

Ati "Inzira zigaragaza ubushake bwa politiki zirahari kuko ejo twabaye abahamya b'ishyirwaho rya komisiyo y'ububanyi n'amahanga ihuriweho n'u Rwanda na Botswana, ikigaragaza ko hari inyota y'ubufatanye mu nzego z'ingenzi, nimureke dushyire mu bikorwa ibyo twaganiriyeho kandi twashyizeho umukono, kandi intego duhuriyeho dukwiye kuzihutisha."

Nibwo bwa mbere inama nk'iyi ibaye hagati y'abikorera bo mu Rwanda na Botswana, gukomeza kwagura ishoramari n'ubucuruzi hagati y'ibihugu bya Afurika ni kimwe mu bifasha ibi bihugu kuzamura ubukungu bwabyo bushingiye ku musaruro ukomoka ku nganda kugira ngo hanaboneke ibicuruzwa bijyanwa ku isoko rusange rya Afurika kuri ubu ituwe n'abaturage basaga miliyari 1 na miliyoni 200.


Jean Claude Mutuyeyezu



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama