AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

U Rwanda na DRC mu nama ku buziranenge

Yanditswe Mar, 03 2022 17:21 PM | 44,795 Views



Inzego zishinzwe ubuziranenge mu Rwanda no muri Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo zisanga guhuza amategeko n'amabwiriza agenga ubuziranenge ari kimwe mu bizarwanya iyinjizwa ry'ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge bishobora kuva mu gihugu kimwe bijya mu kindi.

Abaturage b'u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo ni bamwe mu bakorana ubucuruzi ku rwego rwo hejuru kandi bugakorwa mu byiciro binyuranye burimo ubucuruzi bw'ibiribwa, n'ibinyobwa byaba ibinyujiwe mu nganda byongerewe agaciro n'ibitaragezwa mu nganda.

Umuyobozi w'ikigo cy'igihugu gitsura ubuziranenge(RSB) Raymond Murenzi avuga ko ari ngombwa ko ibihugu byombi bifatanya mu bugenzuzi bw'ubuziranenge ku nyungu y'ubuzima bw'abaturage kandi ngo ibi bigomba gukorwa ku bucuruzi buto n'ubunini kugira ngo he kugira igicuruzwa gisigara inyuma.

Yagize ati "Si ngombwa ko upimira ubuziranenge ku mupaka ahubwo ikigo gitsura ubuziranenge gitanga Smark hanyuma ugifite akajya mu gihugu cy'abaturanyi nta nkomyi batongera kumusaka nta guhera ku mupaka. Ikindi navuga ni ubucuruzi butoya aho ushaka kwambutsa ibicuruzwa bikeya, hari uburyo bwo kureba ubuziranenge bwabyo ukoresheje amaso, ariko nanone ku gice cy'u Rwanda dukomeza gutanga amahugurwa ku buryo babijyana byujuje ubuziranenge."

Intumwa z'u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo zifite aho zihuriye n'ishyirwa mu bikorwa ry'amabwiriza y'ubuziranenge ziteraniye i Kigali mu nama y'iminsi 3 aho zirabera hamwe ishyirwa mu bikorwa ry'amasezerano yasinywe n'impande zombi mu Ugushyingo mu mwaka wa 2020.

Ni amasezerano akubiyemo ibirebana no kuvanaho inzitizi mu bucuruzi, guhuza amabwiriza y'ubuziranenge, gusangira amakuru muri uru rwego, guhanahana ubunararibonye, ishyirwaho ry'ibikorwaremezo mu gutsura ubuziranenge n'ibindi. 

Umuyobozi Mukuru w'ikigo gitsura ubuziranenge muri Kongo (Office Congolais de Controle) Gaby Lubiba Mampuya ashimangira ko ubu bufatanye bugamije gufasha abaturage b'ibihugu byombi bazakoresha ibicuruzwa byujuje ubuziranenge.

Ati "Dutanze nk'urugero Kongo ni kimwe mu bihugu bitunganya chocolat nyinshi muri aka karere kandi abana muri rusange harimo n'Abanyarwanda bakunda chocolat nyamara inyinshi ziva mu bihugu bya kure, ni yo mpamvu izo muri Kongo naz o zigomba guhabwa ikirango kugira ngo zize hano, ibyo byose ni inyungu mu bucuruzi ariko nanone ibyo abaturage bacu bakoresha bigomba kuba byujuje ubuziranege."

Mu gihe cy'iminsi 3 iyi nama ibera i Kigali izamara, usibye kungurana ibitekerezo ku ishyirwa mu bikorwa ry'amabwiriza y'ubuziranenge, izi ntumwa z'ibihugu byombi zizanasura inganda zitandukanye n'icyambu cyo ku butaka cya Dubai gihereye i Masaka. 



Jean Claude Mutuyeyezu



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage