AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

U Rwanda na Denmark mu masezerano y'ubufatanye mu nzego zinyuranye

Yanditswe Apr, 27 2021 08:17 AM | 37,459 Views



U Rwanda na Denmark kuri uyu wa kabiri bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu bya Politiki ndetse n’andi masezerano agamije gukemura ibibazo by’impunzi n’abimukira hirya no hino ku isi mu buryo burambye. 

Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane yemeza ko azanafasha mu zindi nzego z'iterambere harimo n'ishoramari.

Igikorwa cyo gushyira umukono kuri ayo masezerano cyabimburiwe n’ibiganiro bihuza abahagarariye ibihugu byombi ku rwego rwa politiki [Political Consultations]. 

Isinywa ry’amasezerano kandi ku ruhande rw’u Rwanda ryari rihagarariwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’mahanga n’Ubutwererane ushinzwe ibikorwa by’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba Prof.  Nshuti Manasseh, ndetse n'abandi bayobozi nka Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi  Kayisire Marie Solange,  n’Umuyobozi Mukuru w’ikigo gishinzwe abinjira n’abasohoka  Regis Gatarayiha.

Ku ruhande rwa Denmark ni amasezerano yari ahagarariwe na Minisitiri w’Ubufatanye mu iterambere wa Danmark Hon. Flemming Moller Mortensen, ari kumwe n'izindi ntubwa za Danmark ayoboye zirimo na Minisitiri ushinzwe abinjira n’abasohoka Mattias Tesfaye. 

Prof.  Nshuti Manasseh, avuga ko aya masezerano yombi agamije kunoza umubano n'imikoranire y'ibihugu  byombi mu gukemura ibibazo by'abantu bava muri Afurika bajya muri Denmark n'abava muri Denmark baza muri Afurika harimo n'u Rwanda. 

Yagize ati ''Aya masezerano ajyanye no gukemura ibibazo by'abinzira n'abasohoka haba mu Rwanda, hirya yarwo ndetse no muri Denmark, hakabamo n'ingingo ijyanye n'ubufatanye mu bya politiki aho hano tuvuga nk'ishoramari, tukavuga ubucuruzi, tukanavuga gukoresha no kubyaza umusaruro ubunararibunye bwa Denmark mu bijyanye no guhangana n'ingaruka z'imihindagurikire y'ikirere. Ibijyanye n'ikoranabuhanga kuko bageze kure  mu ikoranabuhanga; rero dukeneye gukorana na bo kugira ngo tubashe kongera ubwo bushobozi turi kubaka hano mu Rwanda.''

Minisitiri w'ubutwererane wa Denmark, Flemming Moller Mortensen yemeza ko aya masezerano azafasha cyane ku mpande zombi mu kubonera ibisubizo birambye ibibazo biriho ubu n'ibizaza haba mu rwego rwa politiki no kuguhererekanya abimukira. 

Ati ''Ni ngombwa ko tubona ibisubizo birambye ku bibazo dufite kuri ubu n'ibyo mu gihe kizaza, ku bw'izo mpamvu dukeneye ibiganiro, dukeneye kugira ibyo dushora, tukanifuza kureba ibikenewe mu rwego rwa tekinike haba ku Rwanda n'ibyo dutekereza bikenewe muri  Denmark. Iyo akaba ariy o mpamvu ntekereza ko ari ingenzi cyane KO twasinye aya masezerano yombi haba mu bya politiki, ndetse n'amasezerano ku guhererekanya abimukira.'' 

Muri icyo gikorwa kandi harimo n’itsinda ry’abayobozi bo muri Denmark 16 baje no kwigira ku Rwanda uko rukemura ibibazo by’impunzi n’abimukira n’uburyo bw’ibanze bw’imikoranire muri urwo rwego. 

U Rwanda rusanzwe rufitanye umubano mwiza n'igihugu cya Denmark ushingiye ku kuba hari za Ambasade z'ibihugu byombi.

Mu rwego rw'ubutabera Denmark yoherereje u Rwanda abantu babiri bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorerewe abatutsi barimo Emmanuel Mbarushimana woherejwe muri 2014 na Wenceslas Twagirayezu, woherejwe muri 2018. 

Muri uwo ruzinduko kandi rw'intumwa za Danmark mu Rwanda, nyuma yo gushyira umukono ku masezerano basuye Urwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi bunamira inzirakarengane zihashyinguye, banasobanurirwa amateka yaranze u Rwanda mbere, mu gihe na nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi. 

Bienvenue Redemptus 




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura