Yanditswe Nov, 27 2020 20:37 PM | 181,022 Views
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagiranye ibiganiro na Minisitiri w'Itumanaho wa Israel uri mu Rwanda, byibanze ku gushimangira umubano hagati ya Israel n’u Rwanda.
Ni nyuma y'uko ibihugu byombi binagiranye amasezerano y'ubufatanye agamije gusangira ubunararibonye hagati y’ibihugu byombi harebwa uko ikoranabuhanga ryakomeza
kwifashishwa mu iterambere ry’abaturage.
Imikoranire mu guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi, uburezi, kongera ubushobozi bw'abanyarwanda mu bijyanye n'ikoranabuhanga ndetse no guteza imbere urwego rw'abikorera kugira ngo rushobore gutanga ibisubizo by'ibibazo hifashishijwe ikoranabuhanga, ni bimwe mu bikubiye mu masezerano y'ubufatanye hagati y'u Rwanda na Israel.
Minisitiri
w'ikoranabuhanga na Inovasiyo Ingabire Paula avuga ko imikoranire na Israel
izafasha mu iterambere ry'abaturage kuko Israel ari igihugu gifite aho kigeze
mu bijyanye n'ikoranabuhanga.
Yagize ati "Mu bintu twifuza twarushaho kwifashisha ikoranabuhanga kugira ngo dushobore kugera kuri buri muturage tumwongerera ireme ry'uburezi, ari umuturage tumwongerera umusaruro hishishijwe ikoranabuhanga ndetse mu buzima n'ubuvuzi kureba uko iryo koranabuhanga ryadufasha kugira ngo tubone ubwo buvuzi mu buryo bwihuse kandi bunoze. Ibyo byose ni byo tugenda tubigiraho kuko ni igihugu kizwi nk'igihugu kifashisha cyane ibihangano kugira ngo cyiteze imbere."
Minisitiri w'Itumanaho muri Israel Yoaz Hendel we yagaragaje ko aya masezerano azagira inyungu ku baturage b'ibihugu byombi.
Ati "Icyorezo cya Covid-19 cyaduhaye amahirwe yo gutekereza cyane mu buryo bwimbitse, aho umuturage yifuza kugira amahirwe yo kwigira mu rugo, kubonera imiti mu rugo, uburyo bwo gukorera mu rugo, ndatekereza ko aya masezerano ntabwo ari ukwiyemeza gusa hagati y'ibihugu byombi, ntabwo ari ugahana ubumenyi gusa, ahubwo ni no guha abaturage b'ibihugu byombi amahirwe y'amahirwe amashya, amahirwe y'ibitekerezo bishya. Nk'uko nabivuze byose byerekeye ku baturage."
Ibihugu by'u Rwanda na Israel bisanzwe bifitanye umubano mwiza. Kuri uyu wa Gatanu, Perezida wa Repubulika Paul Kagame na we yagiranye ibiganiro na Minisitiri w'itumanaho wa Israel Yoaz Hendel wari kumwe na Ambasaderi wa Israel mu Rwanda Ron Adam, byibanze ku gushimangira umubano n'ubufatanye mu ngeri zitandukanye hagati ya Israel n’u Rwanda.
KWIZERA JOHN PATRICK
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru