AGEZWEHO

  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...
  • Gatsibo: Bijejwe guhabwa umuhanda wa Kaburimbo amaso ahera mu kirere – Soma inkuru...

U Rwanda na Qatar biyemeje gukomeza kwagura umubano hagati y’ibihugu byombi

Yanditswe Apr, 20 2022 15:01 PM | 68,449 Views



Kuri uyu wa Gatatu, Perezida wa Sena Dr Iyamuremye Augustin yakiriye ambasaderi wa Qatar mu Rwanda, Misfer  Faisal Al-Shahwani, baganira ku mubano w’ibihugu byombi baniyemeza gukomeza kuwagura.

Ambasaderi Misfer  Faisal Al-Shahwani yavuze ko  Inteko Ishinga Amategeko ya Qatar ikeneye ubunararibonye bw'imitwe yombi y'Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda, kugira ngo irusheho gukorera abaturage no kubahagararira.

Yagize ati “Mu by'ukuri nishimiye kugera muri iyi nyubako, mubiganiro na  na  perizida wa Sena byagarutse ku mibanire y'ibihugu byacu byombi kandi twemeranijwe gushimangira umubano hagati y’Inteko zishinga amategeko muri ibyo bihugu byombi, kugira ngo Inteko Ishinga Amategeko y'igihugu cya Qatar irusheho gukorera neza  abaturage ku biyireba.''

Perezida wa Sena, Dr Iyamuremye  Augustin yavuze ko hari byinshi u Rwanda na Qatar bihuriyeho, ariko hari n'aho bitandukaniye bigatuma ubutwererane hagati yabyo bukomeza kuba ikintu gikenewe mu nzego nyinshi z'ubuzima bw'abatuye ibi bihugu

''Iyo bavuze Qatar wumva igihugu gitoya ndetse gitoya kurusha u Rwanda, ariko gikomeye cyane ku bukungu no kubitekerezo, nabo bakaba baza kureba u Rwanda kuko ari igihugu gitoya muri Afurika ariko kikaba ari kinini ku bitekerezo no ku kamaro gifitiye isi, nabo bakaba bashimishwa n'uko icyo kintu tugihuriyeho, Qatar rero ni igihugu cy'inshuti kidufasha muri byinshi, twigiraho ariko nabo hari ibyo batwigiraho.''

U Rwanda na Qatar bafitanye imishinga ikomeye, harimo uwo kubaka ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Bugesera, ubucuruzi, ubukerarugendo n’ibindi.


Jean Paul MANIRAHO




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama